Umunyamakuru umaze kwandika izina, Irene Mulindahabi yavuze ko ukuboko kwe kw'ibumoso adakunda kugaragaza kwagize ubumuga akiri uruhinja kubera inkingo yatewe n'abaganga b'abiga.
Niba ujya ubona amafoto y'uyu munyamakuru akaba n'umujyanama w'abahanzi, akenshi ntushobora kumubona yagaragaje akaboko ke k'ibumoso ndetse abantu bakunda kubyibazaho impamvu atajya akagaragaza.
Mu kiganiro cye gishye yise 'MIE Chopper' kizajya gitambuka ku muyoboro we wa YouTube wa 'MIE Empire', Murindahabi Irene yabajije abantu kumubaza ibibazo bitandukanye na we akabasubiza atababeshye.
Benshi bagiye bamubaza ikibazo cy'ukuboko kwe kw'ibumoso atajya akunda kugaragaza yaba mu mafoto, ko yababwira impamvu yabyo niba gufite n'ubumuga bakabimenya.
Yemeje ko akaboko ke k'ibumoso gafite ikibazo kadakora nk'akandi, ngo yari yaririnze kubivugaho ariko ahishura ko yavutse ari muzima nk'abandi bana ariko yaje kugira ikibazo cya serivisi mbi zo ku bitaro bya Muhima yavukiyeho.
Ati "Mvuka navutse nk'umwana meze neza nta kibazo na kimwe kandi n'uko meze nshima Imana kuko niyo ingize uwo ndiwe, niyo nkesha ubuzima. Muzabona abantu bavuga ngo 'Imana' abandi bajye kuyibeshyera, abandi bitwikire amazina bafite, bayibeshyera ariko njye Imana mbabwira narabibonye".
"Njyewe mvuka navukiye ku bitaro byo ku Muhima, aha hirya rwose. Hari ahantu bafite serivise mbi cyane, sinzi niba byarahindutse ariko njyewe mfite ibimenyetso ko bari bafite serizisi mbi mu gihe twavukaga."
Yunzemo ati "Abahavukiye bikagenda neza sinzi gusa njyewe ntabwo byagenze neza. Icyakora nshimira Imana ko nabayeho kandi umugambi wari uwayo."
Yakomeje avuga ko ukuboko kwe kwaje kugira ikibazo ubwo bajyaga kumukingiza agakingirwa n'abaganga b'abiga ari n'aho yaje gukomora ubumuga.
Ati "Navutse neza nta kibazo, hanyuma umubyeyi aza kujya kunkingiza bisanzwe nk'abandi bana bato b'impinja. Aho ni naho habaye ikibazo."
"Bazanaga abaganga barimo kwimenyereza umwuga baje kwiga gukingira abantu, bagashaka abana bamwe na bamwe bo kwigiraho niko nabyita (...) Birumvikana ko umwana bafataga wo kwigiraho ari wa mwana wo muri ya miryango itishoboye, atazajya kubarega kandi nanjye nari ndi muri iyo miryango".
Yunzemo ati "Njyewe yanyigiyeho, atera aho badatera, imitsi yanjye yo mu kuboko irangirika".
Kuko nta kivugira yari afite yakuranye ubu bumuga ndetse akura asaba Imana ngo izamuhe akazi katamusaba gukoresha amaboko, yavuze ko na we yarahiye ko atazigera ajya kwivuriza cyangwa kuvurizayo abe.