Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana inkuru y'amagambo atangaje cyane Umunyamakuru w'imikino Rugangura Axel yavuze ku basifuzi bo mu Rwanda.
Uyu munyamakuru yavuze amagambo aca amarenga ko hari bamwe mu basifuzi barya ruswa. Aho yavuze ko hari abasifuzi bafite umushahara bahembwa n'amwe mu makipe ya hano mu Rwanda  ku buryo bameze nk'abakozi bayo .
Gusa nubwo yavuze aya magambo , ariko ntiyakiriwe na bose cyane cyane mu bakunzi b'umupira w'amaguru .
Nyuma yuko RAF ishinzwe imisifurire mu Rwanda yumvise aya magombo , yandikiye uyu munyamakuru ibaruwa imusaba kuba yasobanura iby'ayo mayobera yavuze .