Umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Nyampin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma ya Miss Sonia wabaye Miss France 2000, hongeye kugaragara undi munyarwandakazi mwiza cyane wegukanye ikamba  rya Nyampinga w'u Bubiligi 2024.

Kenza Johanna Ameloot wabaye Miss Belgique 2024 afite inkomoko mu Rwanda kuko nyina ari umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne.

Amakuru InyaRwanda icyesha abo mu muryango wa Miss Kenza Ameloot batuye mu Rwanda, ni uko Gakire Joselyne "yakuriye i Burundi, aba mu Rwanda aza kwerekeza mu Bubiligi ari nabwo yashatse akabyara Kenza Ameloot" wegukanye ikamba rya Miss Belgique 2024.

Umunyarwandakazi Kenza Ameloot yabaye Miss Belgique 2024

Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya  Nyampinga w'u Bubiligi  byabaye mu ijoro rya keye mu nzu y'imyidagaduro ya Proximus Theater mu gace ka Adikerke de Panne, aho byamaze amasaha arenga ane.

Byari ibyishimo bivanze n'amarira ubwo Kenza Ameloot yambikwaga ikamba rya Miss Belgique 2024

Abakobwa 15 bari basigaye mu irushanwa muri 32 baritangiye, biyerekanye maze hatangazwa ko umunyarwandakazi usanzwe ari umunyamideli,Kenza Ameloot w'imyaka 21 ariwe wegukanye iri kamba.

Kenza Ameloot abaye  Nyampinga w'u Bubiligi  asimbuye Emillie Vanstteenkiste wari ufite iri kamba yegukanye mu 2023. Igisonga cya mbere cyabaye Estelle Toulemonde naho Julie Mortier aba igisonga cya kabiri.

Niwe wari fite nimero ya '32' ariyo ya nyuma none byarangiye ariwe ubaye uwa mbere

Kenza Ameloot wari ufite nimero ya nyuma muri aya marushanwa y'ubwiza, yahigitse  bagenzi be aba ariwe wegukana ikamba, bimugira umunyarwandakazi wa mbere ubaye Nyampinga w'u Bubiligi mu mateka.


Kenza Ameloot asanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Bubiligi

Abaye umunyarwandakazi wa mbere ubaye nyampinga w'u Bubiligi






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140064/umunyarwandakazi-yegukanye-ikamba-rya-nyampinga-wu-bubiligi-amafoto-140064.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)