Umutoza Thierry Froger arahumeka akuka ka nyuma, APR FC yaba yarizize? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaransa utoza ikipe ya APR FC, Thierry Froger ntabwo ari mu bihe byiza, ni nyuma y'uko ubu asigaye ahatanira igikombe kimwe rukumbi muri 6 yatangiye umwaka ahanze amaso.

Uyu mugabo bigendanye n'abakinnyi iyi kipe yari yaguze ndetse n'umwirondoro we (CV), APR FC yatangiye umwaka w'imikino ifite intumbero ndende ariko bisa n'aho icyizere cyaraje amasinde akaba arimo ahumeka akuka ka nyuma ari ko gikombe cya shampiyona ya 2023-24 ahanze amaso.

Iyo usubije amaso inyuma ukareba APR FC yari yahinduye gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa igasubira kuri gahunda y'abanyamahanga, usanga itaratanze ibikwiye bigendanye n'amazina yari yaguze.

Thierry Froger arimo guhumeka akuka ka nyuma

Uyu Mufatansa uwavuga ko ari ku gikarango mu ikipe ya APR FC ntiyaba abeshye aho ubu igisigaye ari ukurwana ku izana rye ngo umwaka w'imikino we utaba impfabusa akaba yakwegukana igikombe cya shampiyona.

Thierry Froger yafashe APR FC muri Nyakanga 2023 aho yahawe amasezerano y'umwaka umwe wo gutoza iyi kipe y'ingabo z'igihugu ndetse akitabira amarushanwa yose ikipe izitabira akaba yanegukana ibikombe uretse mu mikino Nyafurika yasabwe kugera mu matsinda gusa.

Mu mwaka w'imikino wa 2023-24, APR FC ikaba yaritabiriye amarushanwa 6 ariko ubu isigaye muri rimwe (shampiyona) ahandi umusaruro ukaba warabaye hafi ya nta wo kuko iyi kipe ititwaye neza.

Byose byatangiye tariki ya 12 Kanama 2023 ubwo yanyagirwaga na Rayon Sports 3-0 ikayitwara igikombe cya Super Cup. Ntabwo benshi babitinzeho aho bavuze ko ikipe ari nshya abakinnyi bataramenyerana.

Bamwe batangiye kugira impungenge bitewe n'uburyo muri CAF Champions League yasezereye nta nkuru Gaadiidka FC yo muri Sudani, birusha kuba bibi nyuma yo gusezererwa yandagajwe na Pyramids FC yo mu Misiri iyitsinze 6-0.

Igikombe cyakurikiyeho ni Mapinduzi Cup yabaye mu Kuboza 2023 - Mutarama 2024 muri Zanzibar, aha noneho ni bwo benshi bari bafite kureba uburyo yitwara kuri aya makipe yo mu Karere. Nabwo ntibyaje gukunda kuko yatashye amara masa.

Igikombe cya 4 cyaciye APR FC mu myanya y'Intoki ni igikombe cy'Intwari yatwawe na Police FC iyitsinze 2-1 ku mukino wa nyuma tariki ya 1 Gashyantare 2024.

Kimwe mu bikombe Thierry Froger yavugaga ko acungiyeho kuko gifite icyo kivuze kuri APR FC cyane ko n'ucyegukanye ahita asohokera igihugu, ni Igikombe cy'Amahoro. Yaraye asezerewe na Gasogi United kuri penaliti 4-3 nyuma y'uko banganyije ubusa ku busa.

Ubu icyo umuntu yavuga uyu mutoza asigaye acungiyeho yafata nk'akuka ka nyuma ni "Shampiyona ya 2023-24" aho ubu anayoboye urutonde rwa shampiyona arusha Rayon Sports ya kabiri amanota 4 ariko APR FC ikaba ifite umukino w'ikirarane.

Arabizi neza ko amahirwe yo kongererwa amasezerano ari hafi ya ntayo, ubu amahitamo ni aye gusoza umwaka atanze igikombe cyangwa akazagenda uko yaje.

Thierry Froger ubu amaso ayahanze shampiyona gusa

Thierry Froger yahaye urwaho abafana batamwemera

Kuva yagera muri APR FC ntabwo yagiye yishimirwa n'abafana b'iyi kipe bitewe n'uburyo akinamo n'amahitamo ye nk'umutoza.

Ni inshuro nyinshi bagiye baza kuri Stade bakaririmba ko batamukeneye ariko bikarangira atsinze, bagaceceka kuko yabaga abacecekesheje.

Kimwe mu byo abafana bamuzizaga ni ukudakinisha myugariro ukomoka muri Cameroun, Salomon Banga Bindjeme kugeza avuye muri iyi kipe, kudaha umwanya uhagije Apam na we ukomoka muri Cameroun kugeza aho byagaragaye ko urwego rwamanutse nyamara ari we wari wishimiwe n'abafana ku mukino wa Rayon Sports, kutagira 11 bahoraho n'ibindi.

Kwirirwa babiririmba ntihagire icyo bikorwaho, n'ubuyobozi bukavuga ko butamwirukana, byatumye bamwe basezera ku kibuga, ubu muri iyi minsi imikino ya APR FC irebwa n'abafana mbarwa, hari abadatinya kukubwira bati "tuzagaruka ku kibuga Froger yaragiye".

Gatanya y'abakinnyi bakuru n'umutoza Froger kubera umwungiriza we

Uretse akazi bahemberwa ariko hari amahitamo hari abakinnyi baba batagikina muri APR FC barigendeye kubera ibyemezo by'aba batoza.

Bivugwa Thierry Froger ameze nk'agakingirizo ahubwo akazi kose gakorwa n'umwungiriza we Khouda Karim, ari na we ugena abakinnyi bagomba kubanza mu kibuga, abagomba gusimbura n'igihe bagomba kugiramo.

Nkeka atari ubwa mbere wumvise mu matwi ya we ko ubwo tariki ya 25 Ugushyingo 2023 APR FC yanganyaga na AS Kigali 1-1, umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman yasimburwaga akanga guha akaboko Khouda Karim, byabaye ikibazo gikomeye, amushyira ku ruhande ntiyongera kumukinisha, yagarutse mu ikipe ya mbere yiyushye akuya.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2024 APR FC yasezeye ku wari umukinnyi wa yo, Salomon Banga wagiye gukina muri Iraq. Uyu myugariro mbere yo kugenda yavuze ko impamvu atakinaga atari uko adashoboye ahubwo umutoza wungirije Khouda Karim amwanga.

Ubwo yatangaga iki kiganiro wabonaga abakinnyi bagenzi be bishimye, buri kanya bamuza iruhande bamubwira ngo nabivuge byose atagira icyo asigaga, wabonaga bafite byinshi na bo bavuga ariko kuko bakiri mu kazi bakifata.

Khouda Karim (ubanza ibumoso) bivugwa ko atari shyashya

Imihini mishya itera amabavu

Bisa n'aho na none ariko abakinnyi b'abanyarwanda bakina muri iyi kipe batigeze bakira neza kuza kw'aba banyamahanga kuko bahise babakura ku ibere.

Kuza kwa bo byari bivuze ko ari bo bagiye guhabwa agaciro ndetse banahembwe menshi, ibi nk'ikipe yari imaze imyaka 10 ikinisha Abanyarwanda ntabwo byari kubura kubaho mu ikipe kuko hari abakinnyi baba biyumva nk'abavuga rikijyana kuzaniraho abanyamahanga, ntabwo bari kubyakira neza.

Hari nk'aho umwe mu bakinnyi bamusabye kujya kubwira umwe mu bakinnyi b'abanyamahanga (Mbaoma) ko akenewe ariko yigira nk'aho atamuzi. Ati "harya ni uwuhe?"

Ntacyo ubuyobozi bwa APR FC butazi ariko ntacyo bwakora aka kanya

Inshuro zose Chairman wa APR FC, Col Rishard Karasira yagiye abazwa kuri uyu mutoza no kuba abafana batamwishimiye, yagiye ashimangira ko ntaho azajya mbere y'uko amasezerano ye arangira.

Ati "Tugomba kumuha umwanya we, afite amasezerano ye y'umwaka azawukora kandi uwusoze, umukorera isuzuma na we afite uburenganzira, nk'umufana kuko aba arakaye ashobora kutamwishimira.'

Gusa ubuyobozi bwa APR FC amakuru avuga ko nabwo butanyuzwe n'imitoreze ye aho bwagiye bumugira inama ariko akanga kubumva.

Kimwe mu bintu byababaje ubu buyobozi ni ukubona Salomon Banga asohoka muri iyi kipe nta bushobozi bafite bwo kumugarura, byose bikaba byaratewe n'umutoza.

Amakuru avuga ko iyo baba bafite uburyo baba baramwirukanye kera ariko na none basanga ashobora kubatwara mu nkiko za FIFA kandi ubu bafiteyo ikindi kirego cya Adil Erradi wahoze atoza iyi kipe kitararangira. APR FC kandi ikaba nta mafaranga yari ifite yo kwicarana na we ngo basese amasezerano.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwamaze gufata umwanzuro ko amasezerano ye narangira nta yandi azahabwa ahubwo hazahita hihutirwa gushaka undi mutoza.

Apam ntabwo abafana bumva ukuntu urwego rwe rwahantanutse
Shiboub umwe mu bakinnyi bigeze kugirana ikibazo n'umutoza Khouda Karim
APR FC isigaye ku gikombe kimwe
Uburyo abapangamo abakinnyi kimwe mu bitavugwaho rumwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-thierry-froger-arahumeka-akuka-ka-nyuma-apr-fc-yaba-yarizize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)