Umutoza Thierry Froger yatangaje ikintu yakosoye abafana bamushinjaga gishobora gutanga umusaruro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Thierry Froger yatangaje ikintu yakosoye abafana bamushinjaga gishobora gutanga umusaruro

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Gasogi United irakira APR FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'amahoro.

Ni umukino wakaniwe cyane n'impande zombi aho ikipe ya Gasogi United ivugirwa na KNC batangaza ko bashaka gusezerera APR FC ku bubi na bwiza kugirango nayo ngo ibashe gutwara igikombe cy'amahoro bwa mbere.

Na APR FC yakaniye cyane ukurikije amagambo y'umutoza Thierry Froger watangaje ko imyitozo baraye bakoze ari iyo kubyaza umusaruro amahirwe Baraza kubona ndetse bagakina n'umukino mwiza ibintu abafana bamushinjaga.

Yagize ati 'Twakoze imyitozo yo kurema uburyo bwinshi bw'ibitego Kandi ndizera ko biza kuduha umusaruro. Intsinzi isaba umukino mwiza ariko no kubyaza umusaruro amahirwe ubona. Abakinnyi bafite ubushake ari nabyo biduha icyizere cyo gukomeza muri 1/2. Uretse Buregeya Prince, abandi bakinnyi bose barahari.'

Uyu mukino uratangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Umukino ubanza ikipe ya APR FC yanganyije n'ikipe ya Gasogi United bigoranye cyane ubusa ku busa ubona ko amahirwe afitwe na Gasogi United iraba iri mu rugo kuri uyu wa Gatatu.

 

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-thierry-froger-yatangaje-ikintu-yakosoye-abafana-bamushinjaga-gishobora-gutanga-umusaruro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)