Umutoza wa APR FC ntiyishimiye abakinnyi be babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaransa utoza APR FC, Thierry Froger ntabwo yishimiye imikinire y'abakinnyi babiri Apam Assongue Bemol na Ndikumana Danny ku mukino baraye banganyijemo na Gasogi United.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, APR FC yari yakiriye Gasogi United mu mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Muri uyu mukino yari yahisemo kubanzamo umunya-Cameroun Apam Assongue Bemol adasanzwe aha umwanya yaje gusimburwa na Ndikumana Danny ukomoka i Burundi ku munota wa 82.

Nyuma y'uyu mukino, abajijwe ku myitwarire y'aba bakinnyi bamishinja kudaha umwanya, Froger yavuze ko bamutengushye kuko bajyaga bavuga ko bafite ubushobozi ariko ibyo yabonye biratandukanye.

Ati 'Ni cyo nashakaga kureba, ubwo ubushake bwo kuvuga ko bafite ubushobozi bwo kuba babanzamo ariko ibyo nabonye nta cyizere bimpa, birababaje kuko inshuro nyinshi ni bo baba batishimye ariko uyu munsi nanjye ntabwo nishimiye imikinire yabo.'

APR FC ikaba isabwa gutsinda umukino wo kwishyura uri mu cyumweru gitaha kugira ngo igere muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro.

Ndikumana Danny ntabwo yanyuze umutoza Thierry Froger
Apam ntabwo yutwaye neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-ntiyishimiye-abakinnyi-be-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)