Umutoza wa Rayon Sports yakeje Roger Kanamugire, asaba umunyezamu we kugira ibyo yibandaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yagarutse ku bakinnyi be babatu barimo Iradukunda Pascal, umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse n'umukinnyi wo hagati mu kibuga, Kanamugire Roger avuga ko arimo gukora akazi ke neza cyane.

Ibi uyu mugabo w'Umufaransa yabitangaje nyuma y'umukino w'umunsi wa 22 batsinzwemo na Musanze FC ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki ya 23 Gashyantare 2024.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ryamubajije uko abona aba bakinnyi uko ari batatu, yavuze ko umunyezamu ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye ari umunyezamu mwiza ariko akwiye kwibanda ku kintu cyo kwihutisha umukino kuko ari ingenzi.

Ati 'Yakinnye neza ntaho ahuriye n'igitego twatsinzwe, ariko rimwe na rimwe aba akeneye kongera imbaraga mu kwihuta (kwihutisha umukino), ni ingenzi cyane ku banyezamu, uburyo ukina vuba, rimwe na rimwe tuba dufite imipira y'imiterekano hafi y'urubuga rw'amahina rwacu akiyirekera ba myugariro, mba nkeneye ko ari we uyitera kugira ngo igere kure.'

Agaruka ku musore ukiri muto ukina mu kibuga hagati, Kanamugire Roger, yavuze ko ari umukinnyi mwiza ndetse ko amwizera 100%, ngo abantu benshi bareba umupira bagataha bashimagiza umunyezamu na ba rutahizamu ariko bakibagirwa umukinnyi nka Kanamugire uba wakoze akazi gakomeye.

Ati 'Roger [Kanamugire] ni nka 'robot', aba ameze neza buri gihe, dukeneye abakinnyi benshi nka we, ntasubira inyuma, aba ameze neza nubwo akina mu kibuga hagati wamwizera 100%, ni umukinnyi mwiza, azi ubwenge yumva buri kimwe, azi uburyo bwo kugumisha ikipe mu mukino, iyo uri umufana ureba umukino, ureba umunyezamu, na rutahizamu rimwe rimwe na rimwe twibagirwa abakinnyi nka Roger kandi ni ingenzi ku ikipe.'

Ubwo yavugaga kuri Iradukunda Pascal, yavuze ko ari umukinnyi ukiri muto ukeneye igihe gihagije cyo gukina kandi yizeye ko bizakunda kuko amubonamo ubushobozi.

Ati 'Pascal ni umukinnyi ukiri muto, akeneye igihe cyo gukina, ntabwo nishimiye ba semababa banjye, ndashaka kumuha umwanya. Iyo atakaje umupira uhita ubona ko hari icyo ahise akora ndabikunda cyane, ndakeka azazamura urwego, ku bwanjye afite ubushobozi bwinshi.'

Rayon Sports ni ikipe yatakaje abakinnyi benshi mu mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 barimo Rwatubyaye Abdul, Musa Esenu, Joackiam Ojera, Luvumbu uheruka kugenda, aba bakiyongera kuri Aruna Moussa Madjaliwa umaze igihe adakina, byatumye Julien Mette yisanga agomba gukinisha bamwe mu bakinnyi bari abasimbura kandi bakiri bato aho byanamuhiriye mu mikino 4 ya shampiyona yatsinzwemo umwe ni mu gihe banamugejeje muri ½ cy'igikombe cy'Amahoro.

Kanamugire Roger ni umwe mu bakinnyi umutoza Mette avuga ko ahagaze neza
Khadime Ndiaye ngo icyo abura ni ukwihutisha umukino
Iradukunda Pascal ngo akeneye umwanya wo gukina uhagije
Julien Mette yagarutse ku bakinnyi batatu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yakeje-roger-kanamugire-asaba-umunyezamu-we-kugira-ibyo-yibandaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)