Ibi bitangajwe nyuma y'iminsi micye Charles III ajyanywe kwa muganga kuvurwa Prostate, ndetse bigatangazwa ko kubagwa kwe kwagenze neza, kuko yaje no gutaha.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024, Ingoro y'Ubwami bw'u Bwongereza, yatangaje ko Umwami yasanganywe indwara ya Cancer nyuma y'uku kuvurwa kwe.
Muri iri tangazo, Ingoro y'Umwami yagize ati 'Nyiricyubahiro uyu munsi yatangiye ingengabihe ihoraho y'ubuvuzi, kandi muri icyo gihe yasabwe n'abaganga kuba ahagaritse inshingano zatumaga ajya mu ruhame.'
Gusa ngo muri iki gihe nubwo azaba atagaragara mu ruhame, azakomeza inshingano z'ubwami ndetse n'izindi zose zirebana n'ubuzima bw'Igihugu.
Ingoro y'Umwami yavuze ko Charles III ashimira itsinda ry'abaganga be, kuko bakomeje gukora ibishoboka byose bakamuha ubuvuzi, ku buryo 'yizeye kongera kugaruka mu nshingano zituma agaragara mu ruhame mu gihe cya vuba gishoboka.'
Nanone Ubwami buvuga Umwami yahisemo gutangaza aya makuru y'uburwayi bwe, kugira ngo hatagira ababwuriraho bagahimba amakuru anyuranye n'ukuri, ndetse bikaba bizanafasha abandi bose bafite uburwayi bwa Cancer.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Umwami-w-u-Bwongereza-Charles-III-bamusanganye-Cancer