Umwongereza Joseph Peter Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwongereza ukinira Israel Pro-Tech yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024 ahita anegukana iri siganwa ryarimo riba ku nshuro ya 6 riri ku rwego rwa 2.1

Uyu munsi ni bwo hakinwaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2024 aho kwari ukuzenguruka Umujyi wa Kigali ku ntera y'ibilometero 73.3.

Circuit ya mbere: Inshuro enye: KCC - Gishushu - Nyarutarama - Mu Kabuga - Utexrwa - TV1 - Umuhanda wa Golf - Minagri - Kigali Heights.

Circuit ya kabiri: KCC - Kimicanga - Sopetrad - Peage - City Roundabout - Yamaha - Nyabugogo - Giticyinyoni - Norvège - Mt Kigali - Kigali Pelé Stadium- Nyakabanda - Kwa Mutwe - Onatracom - Gitega - 1930 - CHIC - City Roundabout- Peage - Sopetrad - Medihill - Kimihurura Umuhanda w'amabuye - IFAK - Ku Kabindi - KCC [gusoza].

Iri siganwa ryatangiwe n'abakinnyi 94 ariko agace ka nyuma kakaba kakinwe n'abakinnyi 63 ni mu gihe abandi bavuye mu isiganwa ritarangiye.

Nsengiyumva Shemu wa May Stars yegukanye Sprint ya Mbere kuri KCC, ahigitse Munyaneza Didier kuri ubu bahise banganya amanota 20 ku rutonde rusange muri sprint.

Bamaze gukora ibilometero 20, abakinnyi bari barimo kugendera hamwe mu gikundi ariko hari batatu barimo Milan Donie wa Lotto-Dstny, Dillon Geary wa Afurika y'Epfo na Simon wa TotalEnergies bacomotse.

Ku kilometero cya 25, Julien Simon (TotalEnergies), Dillon Geary (Afurika y'Epfo) na Milan Donie (Lotto-Dstny) bashyizemo amasegonda 30 hagati yabo n'igikundi kiyobowe na Astana.

Amanota ya Sprint ya Kabiri yatangiwe kuri KCC yegukanywe na Donie wa Lotto-Dstny.

Ubwo bari bageze mu bilometero 8 bya nyuma, umwongereza, Joseph Peter Blackmore wari wambaye umwambaro w'umuhondo yatatse, agera mu bilometero 3 bya nyuma yashyizemo amasegonda 34.

Yaje kwitwara ndetse yegukana aka gace byari bivuze ko anegukanye iri siganwa ryatangiye ku wa 18 Gashyantare 2024.

Peter Joseph Blackmore yegukanye aka gace akoresheje isaha 1 n'iminota 47 n'amasegonda 38 yarushije amasegonda 30 Umufaransa Pierre Latour wabaye uwa kabiri akaba yakoresheje ibihe bimwe na Ilkhan Dostiyev, William Junior Lecerf, Jhonatan Restrepo Valencia, Brieuc Rolland na Fabien Doubey.

Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise wabaye uwa 12 warushijwe amasegonda 46.

Peter Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 17, iminota 18 n'amasegonda 46. Umunyarwanda waje hafi ni Eric Manizabayo wa 15 warushijwe iminota 5 n'amasegonda 13.

Agace k'uyu munsi
Urutonde rusange
Peter Joseph Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwongereza-joseph-peter-blackmore-yegukanye-tour-du-rwanda-2024-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)