Umwongereza yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, umunyarwa aza mu 10 ba mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwongereza Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Pro-Tech ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze â€"Kigali ahita anambara umwambaro w'umuhondo awambuye Umubiligi William Junior Lecerf.

Uyu munsi ni bwo hakinwaga agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2024 aho byari ukuva Musanze basoreza i Kigali kuri Mont Kigali ku ntera y'ibilometero 93,3.

Aka Gace ka Gatandatu karimo imisozi ine aho ukomeye wari uwa Mont Kigali ku kilometero cya 93,3 aho basoreje wegukanywe Blackmore. Indi ibiri ibanza ni iyo ku rwego rwa kabiri; uwa Kivuruga aho amanota ya wo yegukanywe na Latour Pierre ndetse n'ay'uwa Gako ku kilometero cya 60 na yo yayatwaye.

Ahandi ni umusozi wo ku rwego rwa gatatu ariko ukanga benshi (Kwa Mutwe) ku kilometero cya 89,6.

Amanota ya Sprint yatanzwe inshuro ebyiri: Ku kilometero cya 40 kuri Nyirangarama, yegukanywe na Niyonkuru Samuel no ku cya 88 i Kimisagara.

Abanyarwanda Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda na Byukusenge Patrick wa Java-InovoTec bari mu bakinnyi bari bashatse gusiga igikundi ariko ku kilometero cya 10 bari bamaze kubagarura.

Ku kilometero cya 58, igikundi cyari kigabanyijemo ibice bibiri. Itsinda rya mbere ryarimo abakinyi 18 riyobowe na Latour na William Junior Lecerf ni ryo ryarimo Masengesho Vainqueur.

Abasigwana binjiye mu mujyi wa Kigali, bazamuka kwa Mutwe itsinda riyobowe n'abakinnyi bane bakaba bari bakurikiwe n'itsinda ririmo umunyarwanda Manizabayo Eric.

Umwongereza Joseph Blackmore wa Israel Premier Tech akaba ari we waje kwegukana aka gace ka gatandatu ndetse ahita anambara umwambaro w'umuhondo.

Yakoresheje amasaha abiri iminota 12 n'amasegonda 44 akaba yakoresheje ibihe bimwe na Jhonatan Restrepo Valencia w'umunya-Colombia, umwanyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric Karadiyo wabaye uwa 10 aho yarushijwe amasegenda 53.

Ubu ku rutonde rusange Peter Joseph Blackmore ni we wambaye umwambaro w'umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 12 n'amasegonda 25 akurikiwe n'umunya Kazakhstan, Likhan Dostiyev arusha amasegonda 11 ni mu gihe umunyarwanda uri hafi ari Manizabayo Eric wa 15 urushwa iminota 4 n'amasegonda 20, akurikiwe na Masengesho urushwa iminota 4 n'amasegonda 40.

Agace k'uyu munsi
Urutonde rusange
Peter Joseph Blackmore ni we wegukanye agace k'uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwongereza-yegukanye-agace-ka-6-ka-tour-du-rwanda-umunyarwa-aza-mu-10-ba-mbere-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)