Kuva mu mpera z'umwaka wa 2023 byatangazwa ko umuhanzi Usher ariwe uzaririmba mu mikino irebwa na benshi ya 'Super Bowl' mu gice cyitwa 'Halftime Show', benshi bishimiye aya makuru ndetse bahamya ko Usher azatanga ibyishimo dore ko asanzwe azwiho imibyinire irangaza benshi.
Mu ijoro ryakeye, Usher yabashishe kwitwara neza ntiyatenguha abari bamuhanze amaso maze akora igitaramo kidasanzwe muri uyu mukino wabeyere i Las Vegas muri Sitade ya Allegiant Stadium aho ikipe ya Kansas City Chiefs yatsinze ikipe ya 49ers ku manota 25 kuri 22.
Usher niwe muhanzi waririmbye mu mikino ya Super Bowl 2024
Bidatinze Usher yaje ku rubyiniro imbere y'imbaga y'abitabiriye uyu mukino barimo n'ibyamamare maze aririmba indirimbo zigera kuri 11 mu gihe cy'iminota 15 yahawe ndetse anahamagara n'abandi bahanzi bafatanya kuririmba.
Yinjiriye mu ndirimbo ye yaciye ibintu yitwa 'Caught' akurikizaho 'Burn'
Uyu muhanzi yanageze aho yiyambura umwenda wo hejuru yari yambaye
Usher waririmbye indirimbo ze zakanyujijeho kera nka 'Caught', 'Burn', 'Confessions', Â yahise azana Alicia Keys baririmbana indirimbo ebyeri bakoranye zakunzwe arizo 'My Boo' na 'If Ain't Got You' maze bahabwa amashyi menshi dore ko hari hashize igihe bataziririmba.
Usher yahamagaye umuhanzikazi Alicia Keys ku rubyiniro batanga ibyishimo
Bafatanije kuririmba indirimbo bakoranye zirimo nka 'MY BOO'
Uyu muhanzi wahinduye imyenda inshuro 4 yahise azana abarimo Ludacris, Will.I.Am, Lil Jon, Jermaine Dupri hamwe na H.E.R wamucurangiye gitari bafatanya gutanga ibyishimo mu ndirimbo bakoranye mu myaka yashize.
Usher kandi yafatanije n'abaraperi barimo Ludacris, Will.I.Am, na Lil JonÂ
Usher aririmbye muri Super Bowl Halftime Show 2024 ahita yinjira ku rutonde rw'abahanzi barimo Micheal Jackson, Beyoncé, Rihanna, Dr.Dre, Eminem, Lady Gaga na Bruno Mars bazwiho kuba baranditse amateka muri ibi bitaramo ngaruka mwaka bihuzwa n'imikino itegurwa na NFL ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Amerika
Usher yakoze igitaramo cy'amateka mu mikino ya Super Bowl 2024