Usher yashyigikiye Jay Z uherutse kunenga ibi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukomeye muri Amerika, Usher Raymond, umaze imyaka irenga 25 akora umuziki, akomeje kugira ibihe byiza ari nako avugwa cyane nyuma yaho ukwezi kwa Gashyantare agukozemo amateka yo gusohora album nshya yise 'Coming Home' hamwe no gukora ubukwe n'umukunzi we w'igihe kirekire Jennifer Goicoechea.

Igitaramo Usher aheruka gukorera mu mikino ya Super Bowl cyarebwe n'abantu miliyoni 123.4

By'umwihariko uyu muhanzi aherutse gukora igitaramo simusiga mu mikino ya 'Super Bowl  LVII 2024' agahita aca agahigo ko kuba umuhanzi warebwe n'abantu benshi ku isi aririmba dore ko yarebwe na miliyoni 123.4 mu minota 15 yaririmbye muri iyi mikino.

Usher yashimiye Jay Z wamuhaye ikiraka cyo kuririmba muri Super Bowl, anashyigikira ibyo yavuze anenga ibihembo bya Grammy Awards

Kuri ubu Usher yagiranye ikiganiro kihariye na People Magazine aho yagarutse kuri byinshi mu muziki we harimo no ku mukunzi we Chili bakanyujijeho kera, ndetse yanafashe umwanya ashimira Jay Z wamuhaye ikiraka cyo kuririmba muri Super Bowl. 

Ku batabizi, Jay Z kuva yagira imigabane myinshi muri NFL itegura iyi mikino niwe wahise atangira guhitamo abahanzi baririmba muri iyi mikino ndetse kuva yatangira guhitamo yazanye abahanzi b'abirabura gusa.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba Jay Z yaranenze ibihembo bya Grammy yakoze neza kandi ko ibyo yavuze byari ukuri

Usher yagarutse kuri Jay Z wamugiriye ikizere cyo kuririmba muri iyi mikino maze anakomoza ku ijambo yavugiye mu birori bya Grammy agira ati: ''Nanjye ibyo yavuze niko mbibona. 

Yavuze ukuri kwari gukeneye kuvugwa rwose, Jay Z ahubwo twese dukwiye kumushimira kuko biriya ntiyabyivugiye kuko we aho ageze ntagihembo na kimwe agikeneye ahubwo yavugiraga twebwe''.

Uyu muhanzi umaze gutwara ibihembo 8 bya Grammy Awards yakomeje agira ati: ''Nakunze ijambo rya Jay Z kuko ryahangaye abo benshi batinya, ibihembo bya Grammy biracyarimo ibibazo byinshi kandi bidakosowe byarangira ibi bihembo bisuzuguwe ntawukibyitayeho''.

Kuri we abona ibihembo bya Grammy bidakosoye amakosa bifite bizarangira bisuzuguwe na benshi

Usher w'imyaka 45 y'amavuko yasoje avuga ko ibihembo bya Grammy Awards bikomeje uko bimeze gutya byava ku mwanya wa mbere mu muziki. 

Yagize ati: ''Ubu turacyabyitabira tukabivuga kuko bikiri ku mwanya wa mbere ariko badakosoye amakosa bafite bazasubira inyuma kuburyo tuzareka kubijyamo. None se abahanzi tubyanze twese bahemba bande? Abantu babyanze se baba bari gukorera bande?''



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139759/usher-yashyigikiye-jay-z-uherutse-kunenga-ibihembo-bya-grammy-awards-139759.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)