Yabanje kujya amusura muri Gereza! Ibitaravuz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 16 Gashyantare 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikanaho amashusho y'umubyinnyi Titi Brown yahuje urugwiro n'umukinnyi wa filime Nyambo Jesca uri mu bagezweho muri iyi minsi.


Ni amashusho yahise yigarurira impapuro z'imbere mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira guhwihwisa ko aba bombi baba bari mu rukundo.


Ni amashusho yabagagazaga bari i Gisenyi barimo babyina indirimbo "Jugumila' ya Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kavin Kade iri hafi gusohoka.


Aya mashusho iyo uyitegereje ubona ko barebanaga akana ko mu jisho ariko bakavuga ko bari barimo gukora ibizwi nka Challenge (gukundisha abantu iyi ndirimbo).


Nyuma yo kuvugwa cyane mu rukundo, Titi Brown yahakanye aya makuru avuga ko badakundana ahubwo ko barimo gukora filime ya Nyambo Jesca, anatebya ko kubera ubwiza bwa Nyambo, atamwemera.


Amakuru InyaRwanda yahawe n'abantu ba hafi, ahamya ko aba bombi bari mu kibatsi cy'urukundo ndetse ko batangiye baruhisha ariko rukaba rusigaye rubaganza.


Uwaganirije umunyamakuru wa InyaRwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye yagize  ati"Yego barakundana rwose! Nonese ntubona ko rwatangiye kubatamaza? Bari baravuze ko bitazigera bijya mu itangazamakuru ndetse babanje kubyirinda ariko muri iyi minsi batangiye gutsindwa.


Twebwe dusanzwe tubizi ko bakundana ntibagisigana,aho umwe ari n'undi aba ahari byumwihariko iyo habayeho gusohokana".


Uyu muntu yavuze ko ikipe ya Giti Business Group iba iri hafi ya Titi Brown, idasiba kuvuga iby'urukundo rwabo.


Yavuze ko urukundo rw'aba bombi rwatangiye ubwo Titi Brown yari afunzwe.Yagize ati "Erega buriya batangiye gukundana ubwo Titi Brown yari ari hafi gufungurwa, Nyambo Jesca yamusuye no muri Gereza i Mageragere, byashoboka ko byaba byarakoze Titi Brown ku mutima atangira kubishyiramo imbaraga.


Afunguwe rero byahise biba akarusho batangira gusohokana kenshi, bavugana kenshi natwe tugera aho turabimenya. Turabizi ko bakundana rwose".


Titi Brown ubwo aheruka kuganira na InyaRwanda, yahamije ko afite umukunzi ariko yirinda kuvuga izina rye cyangwa se icyo akora.

Nyambo Jesca nawe ubwo yaganiraga na InyaRwanda mu muhango wo gusezerana kwa KillaMan n'umugore we, yavuze ko afite umukunzi utari Malani Manzi bigeze kuvugwaho gukundana.

Titi Brown na Nyambo Jesca urukundo rwatangiye kubarusha imbaraga nyamara batifuzaga ko bimenyekana

Titi Brown bivugwa ko ari mu rukundo na Nyambo Jesca 

Nyambo Jesca yajyaga asura Titi Brown ubwo yari afunzwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139831/yabanje-kujya-amusura-muri-gereza-ibitaravuzwe-ku-rukundo-rwa-titi-brown-na-nyambo-barimo--139831.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)