Byari mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, kireba mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Ni ikiganiro cyabaye kigaruka ku mukino ya ATP Challenger 50 Tour iri kubera mu Rwanda, ari nayo aba bayobozi bitabiriye.
Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste, yatangiye aha ikaze abitabiriye ikiganiro ndetse avuga ko nk'umukino wa Tennis mu Rwanda bakomeje gutera imbere. Yagize ati "Twizera ko ari intangiriro ndetse bizakomeza. Turizera ko kwitabira kwa Yannick Noah bizatera abakiri bato benshi gukunda Tennis.'
Jean Claude uyobora Tennis muri Afurika, yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda ndetse ashima u Rwanda ku buryo rwakiriye iyi mikino.Â
Yagize Ati' Nishimiye kuba ndi hano mu irushanwa ry'amateka, kuba ubuyobozi bw'u Rwanda n'ubwa Tennis y'u Rwanda bwaremeye kwakira iri rushanwa. Yego turacyari kure ariko iyo ubasha kwakira abanyabigwi nka Yannick Noah bitanga icyizere ko intangiriro ari nziza. U Rwanda rufite inkuru yo kubwira Isi. Rufite kandi amateka yo guhuza abantu. Twe nk'abategura amarushanwa ntitureba kuzamura Tennis gusa, ahubwo no guteza imbere umuryango."
Yannick Noah wageze mu Rwanda ategerejwe, yavuzeko iyo abonye imikino nk'iyi aba yumva aricyo gihe cyiza cyo kwerekana impano ku bakinnyi bakiri bato. Yagize ati' Kuri njye ni agatangaza. Nk'umukinnyi wa Tennis sinigeze ngira amahirwe yo gukinira mu rugo muri Cameroun, iyo numvise irushanwa nk'iri ntekereza ko ari iryo gutuma abana babona abantu bakina, na bo bakazaba abakinnyi. Hano nabonye ari ahantu heza ho kuguma. Mwakoze ku buryo mwatwakiriye, si njye uzabona abana bakina Tennis hano."
Yannick Noah avuga ko imikino nka Tennis iba ikeneye abakinnyi bakanyujijeho kugirango babere urugero abakiri batoÂ
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiroÂ