Yvanny Mpano yasobanuye impamvu Social Mula a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, nibwo Yvanny Mpano yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo y'iminota ine n'amasegonda 58'.

Niyo ndirimbo ya mbere Yvanny Mpano ashyira hanze muri uyu mwaka wa 2024; kandi asobanura ko ari umuhigo yesheje kuko mu bahanzi yifuzaga gukorana n'abo indirimbo Social Mula yari ku rutonde.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Yvanny Mpano ati 'Maze igihe kinini nkora indirimbo njyenyine, ariko ntabwo najyaga nkorana indirimbo (Collaboration) n'abandi, urebye neza ni nke cyane. Mu gutekereza rero umuntu twakorana nasanze Social Mula ariwe muntu twakorana.'

Yvanny Mpano yavuze ko yatekereje gukorana na Social Mula kubera ko ari umuhanzi batangiriye rimwe umuziki, bagendanye igihe kinini kandi 'nkakunda impano ye, akaba n'umuntu nkunda ibihangano bye'.

Akomeza ati 'Kandi nawe ndabizi yakundaga ibihangano byanjye. Naramwegereye mubwira umushinga mfite, ntiyangoye kuko yari asanzwe anzi.'

Uyu muhanzi avuga ko akimara kwemeranya na Social Mula gukorana indirimbo bahise bajya kureba Producer Element batangira umushinga w'ikorwa ry'iyi ndirimbo.

Ati 'Twagiye nta gitekerezo dufite, twakibonye tugeze muri studio. Nashoboraga kugira igitekerezo ukwanjye cyangwa akagikira ukwe, ntibibe ukwe. Rero twahuje igitekerezo turi muri studio turi kumwe na Element aduha igitekerezo cy'uburyo twakoramo. Turicara indirimbo tuyifatira amajwi, ni uko twayikoze.'

Yvanny Mpano asobanura ko iyi ndirimbo nk'umurongo w'ubufatanye bukwiye kuranga abahanzi nyarwanda, kuko 'iyo abantu bakoranye muba muhuje abafana banyu'. Kuri we, asanga igihe kigeze kugirango abahanzi bashimangire ubufatanye 'n'ubwo rimwe na rimwe abantu babyirengagiza.'.

Ati 'Hari n'igihe ukorana n'umuhanzi akumva y'uko nimuhurira mu ndirimbo uribumurushe, ariko iyo myumvire nyine igenda ihinduka. Nari mfite igitekerezo cyo gukorana na Social Mula ariko ntibyari vuba, ariko byavuye ku nshuti yanjye iba muri Amerika, rero nkomeza icyo gitekerezo.'

Agahanga umugabo kaba iyo agiye

Yvanny Mpano avuga ko batangiye gukora iyi ndirimbo mu Ukwakira 2022, bayitangiriye muri Country Records ubwo Producer Element yari akibarizwamo.

Avuga ko bagisoza gukora amajwi y'ayo batekereje gukora amashusho (Video), ariko bitewe na gahunda Social Mula yari afite zo kujya hanze, bituma batabasha guhuza ngo bakore amashusho y'iyi ndirimbo nk'uko byari bikwiye.

Yvanny avuga ko yakomeje kuvugana na Social Mula kugeza ubwo yigiriye inama yo gukora amashuso amusimbuje ariko kandi abikora mu buryo butarambira ureba indirimbo.

Yavuze ati 'Iyi ndirimbo twayikoze mbere y'uko Social agenda…Social yagiye agiye mu gitaramo, twari twaramaze no gutangira ikorwa ry'amashusho y'ayo, agenda tutayikoze, mu byo twaganiraga yari afite kugaruka, ariko agahanga umugabo kaba iyo agiye, aragenda ntiyagaruka, ariko tukajya tuvugana.'

Akomeza ati 'Narebye ubundi buryo umuntu yakoresha, mbese ingingo ya 15, kugirango azagaragare mu buryo adahari, ariko ku buryo umuntu wareba 'Video' atazarambirwa, ni kuriya rero twabigenje. Ubwo yaragiye nyine agumayo, ariko ntakibazo, nawe indirimbo arayishyigikiye, ni inshuti yanjye, ni umuntu w'umugabo, ni umubyeyi[S1] . Impamvu atagaragaraye muri 'video' ni uko atari ahari.'

Social Mula afatwa nk'umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ahanini biturutse ku ijwi rye n'imyandikire ye. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ma Vie', 'Ku Ndunduro', 'Umuturanyi' n'izindi zinyuranye.

Ni mu gihe Yvanny Mpano bahuriye mu ndirimbo yamamaye abicyesha indirimbo zirimo nka 'Ndabigukundikira', 'Amateka', 'Nyuma yawe' n'izindi nyinshi. 


Yvanny Mpano yahuje imbaraga na Social Mula bakorana indirimbo bise 'C'est La Vie'


Social Mula yaririmbye mu ndirimbo 'C'est La Vie' mbere y'uko yerekeza hanze y'u Rwanda
 

Yvanny Mpano asobanura ko gukorana indirimbo na mugenzi biri mu murongo w'ubufatanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'C'EST LA VIE' YA YVANNY MPANO NA SOCIAL MULA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139540/yvanny-mpano-yasobanuye-impamvu-social-mula-atagaragara-mu-ndirimbo-bakoranye-video-139540.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)