Zamukana Ubuziranenge: Abacuruzi b'i Rubavu b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wa Kabiri w'icyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri gahunda ya 'Zamukana Ubuziranenge,' hasuwe isoko ry'ibiribwa rya Gisenyi riherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba.

Abacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi barasabwa kurenganurwa nyuma y'uko mu minsi ishize basuwe n'abantu biyitirira Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), bakabambura iminzani bari baraguze amafaranga 60,000FRW bababeshya ko bagiye kuyipima barangiza bakayijyana ntibagaruke.

Uwineza Shera ucuruza isambaza mu isoko rya Gisenyi yagize ati: "Mbere twakoreshaga iyi minzani haza abantu badushishikariza ko tugomba kugura iminzani y'ubuziranenge tuyigura ku bihumbi 60Frw. Tumaze kuyigura nta gihe twayimaranye, igihe kirekire twayimaranye ni amezi hagati y'atanu n'atandatu. Tubabwiye ko baduhaye iminzani ihita ipfa, badusabye kuyibaha ngo bajye gusuzuma niba yarapfuye koko". 

"Iminzani tuyibahaye, barayifashe barayijyana ngo bagiye kuyidukorera ntibayigarura, niba ari ibisambo ntabwo tubizi. Abo bantu baje biyitirira Ikigo k'Igihugu cy'Ubuziranenge, iminzani barayitwara ubwo biba ngombwa ko dusubira ku isoko tugura iyi ngiyi kuko niyo yari ihari.Ariko muduhaye iyindi iciriritse buri wese ashoboye twayemera."

Bamwe muri aba bacuruzi bagaragaje ko bagizweho ingaruka zikomeye n'ubu butubuzi bakorewe nyuma y'uko bishyuye amafaranga menshi, hanyuma bahitamo gusubira ku minzani bari barabujijwe kuko hasanzwe itujuje ubuziranenge ku bwo kubura andi mahitamo.

Umuyobozi w'agashami gashinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n'ibipimo n'ingero muri RSB, Mafrebo Lionel yatangaje ko iki kibazo bakizi kandi bakomeje gufatanya n'inzego z'umutekano mu gushakisha abakoze iki cyaha kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati: "Icya mbere kigomba kumvikana ni uko Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge kidacuruza, ntabwo ducuruza iminzani ahubwo dushyiraho amabwiriza. Hari abantu biyitirira iki kigo bakaza bagafata ibintu by'abaturage cyane cyane ibikoresho bipima mu bucuruzi, bagatwara ibikoresho by'abantu babahaye amafaranga, cyangwa bakabaha ibikoresho bakabasezeranya ko bagiye kubazanira ibindi bishyashya. Turashishikariza abaturage kumenya ko inzego zihari, kandi batazemerera buri wese uza kubatwara ibintu byabo inzego zitabizi.

Iki kibazo turakizi kandi twakigejeje mu zindi nzego, abo bantu barazwi ndetse bafatiwe n'ibyemezo. Ni abantu bafite amakompanyi ngo bacuruza iminzani bidaciye no mu nzego zibishinzwe, bagaca ku ruhande ntibakurikize amabwiriza y'ubuziranenge, kandi igikoresho cyose kigomba gusuzumwa mbere y'uko kijya  mu bucuruzi. Ikibazo kirazwi kandi n'izindi nzego ziri kugikurikirana."

Ubusanzwe kugira ngo umunzani ube ufite ubuziranenge bisaba ko ubanza gusuzumwa n'Ikigo cy'igihugu gitsura Ubuziranenge, ubundi ugashyirwaho ibirango bigaragaza ko icyo gikoresho cyapimwe. Hasobanuwe ko atari buri gikoresho cyose kijya mu bucuruzi usibye gusa icyemejwe cyashyizweho ikirango kigaragaza igihe cyasuzumiweho n'icyo ugomba gukoreshwa.

Nubwo bimeze bityo, hari aho bigaragara ko bamwe mu bacuruzi bakoresha iminzani aho itagenewe gukoreshwa, ibyo bigatuma ipfa mu gihe gito.

Mafrebo akomoza kuri iki kibazo yagize ati: "Ibipimo cyangwa ibikoresho bigomba kujya aho aho bigenewe. Nka hariya mu isoko, umunzani bari gukoresha mu gupima ibirayi ni umunzani muto cyane ukoreshwa muri maduka. Ni byiza ko abantu bamenya ngo igikoresho gikoreshwa hehe, ni byiza ko abaguzi n'abacuruzi babimenya. Iminzani nabonye ikoreshwa mu buryo butanoze, ntabwo wakoresha umunzani nk'uriya upima ibiro 50 mu gihe usanzwe ufite ubushobozi bwo gupima ibiro 15."

Yongeyeho ko bakimenya iki kibazo begereye ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bagafatira hamwe imyanzuro izatuma iki kibazo gihagarara burundu ntikigire ahandi kigaragara hirya no hino mu masoko. 

Ku kijyanye no kuba abacuruzi basaba gushyirirwaho nkunganire yabafasha kubona iminzani yujuje ubuziranenge ku buryo buboroheye, uyu muyobozi yavuze ko mu nama iherutse gukorwa y'abazana ibikoresho by'ibipimo mu gihugu higiwemo uko hagezwa ibi bikoresho ku bacuruzi, ariko bakishyura hifashishijwe gahunda ya 'Macye Macye.' 

Ati: "Twemeranije ko abacuruzi bafata iminzani ariko bakishyura macye macye, cyangwa se bakishyira hamwe ari nka babiri bakagura umunzani bashobora gukoresha hamwe kubera ko buri muntu agiye kugura umunzani we byasaba amafaranga menshi bikabagora gukora akazi kabo k'umunsi ku wundi."

Uyu muyobozi yasoje avuga ko umuntu wese ukoresheje ibikoresho bitasuzumwe n'Ikigo k'Igihugu gitsura Ubuziranenge ahanwa n'amategeko.


Abacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi bavuze uko basubijwe inyuma n'ubutubuzi bakorewe n'abiyitiriye Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge


Basanzwe guhabwa ubutabera no guhabwa iminzani idahenze



Bahawe iminzani itagenewe ibyo bakora ipfa mu gihe gito, bayibasubije birangira bayijyanye burundu batabasubije n'amafaranga yabo


Umuyobozi w'agashami gashinzwe kubahiriza amategeko ku birebana n'ibipimo n'ingero, Mafrebo Lionel, yatangaje ko iki kibazo bakizi kandi bagishyikirije inzego z'umutekano




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140149/zamukana-ubuziranenge-abacuruzi-bi-rubavu-bavuze-uko-basubijwe-inyuma-nababatuburiye-biyit-140149.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)