Zari Hassan yageneye ubutumwa bukomeye Zuchu, Shakib aratungurana abajijwe ku mubano we na Diamond #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari Hassan yabwiye Zuchu ko atagikeneye umuhanzi Diamond Platnumz ndetse ko atari na we wihishe inyuma yo kuba baragiranye ibibazo kuko nta mubano wihariye n'uyu muhanzi babyaranye abana babiri.

Ibi byose byatangiye mu mpera z'icyumweru gishize ubwo hajyaga hanze amashusho ya Zari na Diamond bafatanye agatoki ku kandi aho hahise havuka inkuru z'uko baba barasubiranye ariko bo bakavuga ko ari 'Promotional Video' bakoze.

Ibi bikaba byarateye ikibazo gikomeye mu mubano w'aba bombi mu rukundo rwa bo aho Zari yavuze ko ubu atakibana n'umugabo we muri Afurika y'Epfo aho Shakib Lutaaya yibereye muri Uganda, gusa yavuze ko atari cyo cyatumye batandukana kuko bari basanzwe bafitanye ibibazo.

Ati 'Sinkeneye Diamond. Zuchu na Diamond bari basanzwe bafitanye ibibazo na mbere. Zuchu kuvuga ko umubano wa bo warangijwe n'amashusho yanjye na Diamond ni ukubeshya. Zuchu buri cyumweru ava kwa Diamond akongera akagaruka. Akomeza guhakana ko ari mu rukundo. Nta cyizere yifitiye ndetse na nyina inshuro nyinshi yagiye avuga ko iby'urukundo rwe na Diamond atabizi. Bafite ibibazo bya bo, sinkwiye kuba ikibazo. Twamaze kubirenga njye nararongowe na we afite abandi bagore.'

Gusa ku rundi ruhande bigaragara ko hashobora kuba harimo ikibazo gikomeye kuko Shakib Lutaaya ubu uri muri Uganda, yabajijwe ku mubano we na Diamond bari bamaze iminsi bagaragara bari kumwe, araruca ararumira.

Ati 'ndakeka iyo ngingo ari ingingo y'undi munsi, twasoreza hano uyu munsi?'

Mu rwego rwo kwihimura kuri Zari, Shakib Lutaaya na we ubwo yari ageze muri Uganda yahise asohora amashusho yagiranye ibihe byiza na Dj Alisha ufite inkomoko mu Rwanda, ibintu byabaje Zari Hassan.

Amashusho ya Diamond na Zari yakoze ibara
Umubano wa Zuchu na Diamond wajemo agatotsi
Zari na Shakib ntibakibana
Lutaaya yabajijwe ku mubano we na Diamond araruca ararumira



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yageneye-ubutumwa-bukomeye-zuchu-shakib-aratungurana-abajijwe-ku-mubano-we-na-diamond

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)