Zari yateye utwatsi ibyo gusubirana na Diamon... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amashusho yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga yerekana Zari Hassan n'umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari umukunzi we banafitanye abana babiri, aya mashusho Zari yashyize ku mbuga yaberekanaga bamwenyura banafatanye ikiganza mu kindi.

Ibi byatunguye benshi banahise batangira kuvuga ko aba bombi baba basubiranye. Byahise bifata indi ntera nyuma yaho Zari yahise arekera gukurikira umugabo we Shakib Lutaaya ndetse akanasiba amafoto yose bafitanye kuri Instagram. 

Ababibonye bose batangiye gutekereza ko ishyamba atari ryeru mu ryugo rwa Zari na Shakib ndetse ko byaba aribyo yaba yiyunze na Diamond.

Amashusho ya Zari afatanye mu kiganza na Zari yazamuye ibihuha byo gusubirana kwabo

Zari Hassan ugarukwaho buri munsi, yamaze guhakana ibyo gusubirana na Diamond Platnumz, anakomoza ku kuba bombi bahuzwa n'abana bafitanye. Mu mashusho Zari yashyize kuri Snapchat ye yagize ati: ''Ntabwo ndi mu rukundo na Diamond''.

Yakomeje agira ati: ''Oya ntabwo twasubiranye kuko ariya mashusho naya kera twayafashe kera ahubwo nongeyemo indirimbo ye nshya kugirango mufashe kuyamamaza. Ese kuba nafasha papa w'abana banjye kwamamaza ibikorwa bye n'ibibi? Ese kuba dusigaye twumvikana n'ibibi? Ndabizi ko kutubonana mubifata nk'ikibazo ariko si ikibazo. Diamond nanjye iteka tuzahora duhuzwa n'abana bacu''.

Zari yavuze ko atasubiranye na Diamond ndetse ko ayo mashusho bayafashe kera

Nyamara nubwo Zari Hassan yasobanuye ko atasubiranye n'uyu muhanzi w'icyamamare akanavuga ko aya mashusho ari aya kera, yirinze kugira icyo avuga ku mubano we n'umugabo we Shalib Lutaaya nawe biri kuvugwa ko batameranye neza. Ibi kandi Zari abivuze nyuma yaho umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko yatandukanye na Diamond bikavugwa ko nyirabayazana ari Zari.

Zari ari gushinjywa kuba nyirabayazana w'itandukana rya Diamond na Zuchu

Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko urebye ibyo Zari, Diamond, Zuchu na Shakib barimo bisa nk'ikinamico ndetse ko byaba ari ibintu bari gukora kubushake (PR Stunts) kugirango bamamaze igice cya 3 cya filime yerekana ubuzima bwa Zari na Diamond yitwa 'Young, Famous & African' inyura kuri Netflix aho byitezweho mu bice bishya Shakib na Zuchu bazabigaragaramo.

Biravugwa kandi ko ibi Zari na Diamond Platnumz bari gukora ari ikinamico barimo




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140025/zari-yateye-utwatsi-ibyo-gusubirana-na-diamond-platnumz-140025.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)