Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu yavuze ko we na Diamond ari nk'umwana n'ibitotsi badashobora gutandukana mu buryo bworoshye.
Ni nyuma y'inkuru zasohotse mu mpera z'icyumweru gishize zivuga ko amashusho ya Diamond afatanye agatoki ku kandi na Zari Hassan babyaranye yarikoze, ko we n'umukunzi we Zuchu batandukanye.
Mu gitaramo bakoreye Zanzibar, Zuchu yaboneyeho kugira icyo avuga kuri ibyo byavuzwe ubwo yari ku rubyiniro.
Zuchu yavuze ko abatekereza ko bazamumutwara bidashoboka kuko we na Diamond Platnumz ari nk'umwana n'ibitotsi atamusiga.
Ati "ku rundi ruhande reka dutange ubutumwa. Si byo? Abatekereza ko bazatwara Diamond, mumeze nk'abasenga ibigirwamana, muribuza amahoro, uyu nta hantu ashobora kujya."
Kuva mu mpera za 2022 ni bwo aba bombi bemeje ko bari mu rukundo, ni nyuma y'igihe babihakana bavuga ko bahujwe n'akazi gusa kuko Zuchu abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Diamond Platnumz, Wasafi Classic Baby (WCB).