Abafana b'ikipe ya Etincelles FC batakambiye Perezida Kagame ngo atabare ikipe yabo -Amafoto - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 werurwe shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yakomeje ku munsi w'ayo wa 23 aho ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC igitego kimwe ku busa.

Ibi byatumye ikipe ya APR FC ikomeza kuyobora shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda n'amanota 52.

Nyuma y'umukino abafana ba Etincelles FC basabye Perezida Kagame ubutabazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0, baravuga ko ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwatereranye ikipe none ikaba ishobora kumanuka mu kiciro cya kabiri.

 

 



Source : https://yegob.rw/abafana-bikipe-ya-etincelles-fc-batakambiye-perezida-kagame-ngo-atabare-ikipe-yabo-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)