Iyi Nama y'Ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, yitabiriwe n'abarenga 2000 yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yatowe ku majwi 99.1%. Mu ijambo rye, Umukuru w'igihugu yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzasimbura, cyane cyane abari hagati y'imyaka 30 na 50.
Yagize ati "Umuzigo mwampaye kwikorera nawemeye nawikoreye. Ariko⦠ndashaka untura umuzigo nikoreye. Kandi abawuntura bari muri mwe."
Kagame yumvikanishije ko kwemera kongera kwiyamamaza bishamikiye ku 'Umwihariko w'igihugu cyacu, w'amateka yacu, ndetse n'isi tubamo na yo itoroshye, ni cyo gituma ndeba hirya nkabyemera.
"Naho ubundi dukwiye kwishakamo n'abandi... tugakomeza urugendo uko bikwiye", avuga ko hakenewe "ubwishingizi bw'ibyo twubaka".
Ati: "Nubwo nabyemeye â" kandi ntabwo mfite aho nabihungira... sinshaka ngo nzabatungure... kandi ntimuzategereze uwo nzabaha, muzamwishakemo". Mu matora aheruka yo mu 2017, Perezida Kagame yayatsinze ku majwi 98.8%.
Imwe mu ifoto Village Urugwiro yashyize hanze, harimo igaragaza Perezida Kagame ari kumwe n'abahanzi barindwi barimo: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nsabimana Leonard wahimbye iyi ndirimbo, yavuze ko yafatanyije n'aba bahanzi kuyisubiramo bakayita 'Ndandambara Yandera Ubwoba' nyuma y'ibiganiro yagiranye n'ubuyobozi bw'umuryango FPR Inkotanyi kandi 'ni ibintu nishimiye'.
Aba bahanzi bari bamaze icyumweru bavugurura iyi ndirimbo. Nsabimana ati 'Yego! Twayisubiyemo nyuma y'ibiganiro nagiranye n'ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi maze nshyigikira ubwo bumwe mfatanyije n'abo bahanzi bashyizemo amajwi y'abo, kandi narabyishimiye cyane, kuko byanadufashije gususurutsa abantu neza dukoresheje imbaraga za buri wese wumvikanye muri iyi ndirimbo.'
Uyu musore yavuze ko kuva yahimba iyi ndirimbo akayiririmba mu matora yo mu 2017, yahinduye ubuzima bwe, kandi yishimira umusanzu w'ayo mu kumvikanisha ishyaka FPR-Inkotanyi.
Akomeza ati 'Iyi ndirimbo ni byinshi yahinduye mu buzima bwanjye. Yampaye ubuzima, kuko izina 'Ndandambara' rituma mbona akazi mu buzima busanzwe bigatuma mbasha gutunga umuryango.'
Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yatumye abasha kugira isambu, kandi ari kwitegura kubaka inzu ye yo kubamo. Ati 'Kandi ntabwo nzubaka inzu imwe, nzubaka ebyiri kuko mfite amasambu abiri nabonye bitewe n'iyi ndirimbo.'
Hejuru y'ibi, Nsabimana avuga ko iyi ndirimbo yatume amenyana n'abayobozi Bakuru b'igihugu cyayu mu nzego zitandukanye' kandi 'impuza n'ibyamamare mu muziki Nyarwanda kuko nta muhanzi wa hano mu Rwanda tutarahura'.
Yungamo ati 'Iyi ndirimbo ni byinshi yangejejeho harimo no guhindura imyumvire yanjye.'
Indirimbo ingejeje kuri Perezida Kagame amaso ku maso:
Ubwo yasozaga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byabereye muri BK Arena, ku wa 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yabwiye buri wese kuzirikana ubutumwa buri mu ndirimbo 'Ndandambara' maze abari muri Arena bahuza amajwi barayiririmba.
Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo yaruse izina rye, iracengera mu buryo bwihuse kuko igaruka cyane ku Mukuru w'Igihugu. Yavuze ko itariki ya 9 Werurwe 2024, izahora mu ntekerezo, kuko yabashije guhura na Perezida Kagame bitewe n'indirimbo ye.
Ati 'Umwaka 2024 ntusanzwe! Noneho indirimbo 'Ndandambara' itumye mpura na Perezida Paul Kagame amaso ku maso, ndetse twanaganiriyeho gato.'
Akomeza ati 'Ndashimira ubuyobozi bw'ishyaka FPR Inkotanyi kuba bwankoreye ikintu kidasanzwe maze bakampuza na Perezida Kagame amaso ku yandi, kandi nkanagerageza kuganira nawe ijambo 'Ndandambara' hanyuma tukanifotozanya.'
Uyu musore asobanura ko guhuza imbaraga na bagenzi be bagasubiramo iyi ndirimbo byari mu rwego rwo 'gushimangira ubumwe'. Ati 'Gukorera hamwe birema imbaraga zidasanzwe nk'uko duhora tubitozwa na Perezida Kagame.'Â
Nsabimana yavuze ko iyi ndirimbo basubiyemo izajya hanze mu minsi iri imbere. Mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Pastor P ndetse na Bob Pro.
Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n'abahanzi: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n'umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo 'Ndandambara'.
Inama y'ishyaka FPR-Inkotanyi yemeje Perezida Paul Kagame nk'umukandida waryo mu matora ya Perezida yo muri Nyakanga 2024Â
Perezida Kagame yasabye abanyamuryango gutekereza ku muntu uzamusimbura uri hagati y'imyaka 30 na 59 y'amavukoÂ
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDANDAMBARA' NSABIMANA YABANJE GUSOHORA
 ">