Abahanzi nyarwanda baza imbere mu bakora ku n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihangano bihuriyemo abantu barenze umwe bikunze gutanga umusaruro mwiza bitari mu Rwanda gusa nubwo ariho tuza kwibanda no hanze hari indirimbo nyinshi zagiye zifata imitima ya benshi kubera ko zahuriyemo abahanzi b'ibyamamare benshi mu cyongereza bazita 'All Star Song'.

Ugarutse gato mu Rwagasabo indirimbo zihuje abahanzi barenze umwe usanga zikunze kuboneka nubwo bitakiri cyane nka mbere aho wasangaga abahanzi barenga batanu mu ndirimbo imwe kuri ubu baba bari munsi ariko ntibibuza izo ndirimbo kugira igikundiro cyo hejuru.

Tukaba twifuje uyu munsi kugaruka kuri bamwe mu bahanzi bakunze kugaragara mu ndirimbo ugasanga zigize igikundiro cyo hejuru barimo n'abakumbuwe mu muziki nyarwanda bitewe n'impamvu zinyuranye.

Princess Priscillah

Ubuhanzi bwa Umuratwa Priscillah biragoye kuba wabona ubushidikanyaho ahanini bishingiye ku ijwi rye ryihariye bituma abo bagiye bahuza bose barabashije kubona icyo bari biteze ku  gukundwa kw'ibihangano byabo.

Uyu mukobwa umaze ikinyacumi kirenga yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze guhurira mu ndirimbo zitari nkeya n'abahanzi bakomeye kandi zagiye zikundwa cyane.

Uhereye mu myaka ya mbere y'uko ava mu Rwanda yasize akoranye indirimbo na Jay Polly yitwa You&I,hakaza kandi Gumana Nanjye yakoranye na Mani Martin, ari mu bagize uruhare mu ndirimbo zahuriyemo abahanzi benshi.

Kandi umusanzu watumye zirushaho kugira aho zigera muri izo twavuga Bagupfusha Ubusa ubwo yageraga i bwotamasimbi yakoranye Ntacyadutanya na The Ben, Nka Paradizo na Meddy kimwe na Wabaga he yahuriyemo na Emmy.

Riderman

Ubu aragana ku kuzuza ibinyacumi bibiri atangiye umuziki by'umwuga kuko yawutangiye mu mwaka wa 2005, yaje kuba ikirango cy'umuziki by'umwihariko wa Hip Hop.

Ibi byatumaga agenda yiyambazwa n'abandi bahanzi kuko igihangano cyose yakoragaho n'ubu kandi usanga gihita kigira uburyohe budasanzwe.

Mu ndirimbo uyu mugabo yagizemo uruhare zikaza zitandukanye twavuga Umfatiye Runini yahuriyemo na Urban Boyz, Ungaraguza Agati na Dream Boyz, Ntakibazo yahuriyemo na Urban Boyz na Bruce Melody, Depanage na Ariel Wayz, Ndakabya ya Christopher,  Ubunyunyusi na Mico The Best, Indi Ntambwe na The Unit.

Fireman

Tuff Gangz ni yo yamuritse mu myaka yaza 2008, Fireman imirongo ye ikagira igikundiro cyo hejuru yagiye anyura mu bihe bitoroshye ariko nta na rimwe yigeze bibura igikundiro.

Mu bihe bitandukanye yagiye yitabazwa akanitabaza abahanzi banyuranye bahuriye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zigira igikundiro cyo hejuru ahanini bishingiye ku buryo uyu mugabo yandika kandi agira ihuza magambo.

Mu ndirimbo uyu mugabo yagizemo uruhare tutagiye kure wahera kuri Muzadukumbura yakoranye na Nel Ngabo, Bafana Bafana yahuriyemo na Butera Knowless na Bull Dogg, Umutima w'Umusirikare na Rocky Kimomo na Sean Brizz.

Hakaza kandi n'izimaze iminsi nka Ntarirarenga yahuriyemo na Jay C na Safi Madiba, Itangishaka na King James, hakaza kandi Umuhungu wa Muzika na Bruce Melodie.

Bushali

Ari mu bahanzi bihagazeho cyane abakora injya ya Hip Hop aho yatigishije mu buryo bufatika imihanda ya Kigali ndetse bikaza kwaguka agafata igihugu cyose.

Uyu mugabo winjiye mu muziki mu mwaka wa 2013, yamamaye mu njyana ya Kinyatrap bamwe banamufata nk'Umwami wayo kuva icyo gihe yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe cyane.

Yaje kubonwa n'abandi bahanzi nk'iturufu yo kuba indirimbo ashyizeho amaboko ihita igira amavuta maze batangira kugenda bamwiyambaza yaba abakizamuka n'abamaze kugira aho bagera cyangwa na we akagira abo yitabaza.

Zimwe mu zavuba aheruka harimo Irizi Waririzi yakoranye na  Icenova, Ntabya Gang na Bushali, Bermuda na Bull Dogg na Davis D, Kurura yakoranye na Juno Kizigenza.

Mu zindi hari Nituebue yakoranye na Slum Drip na B Threy, Mubiganza na Major Pabla, Ngufite Ku Mutima Zizou Al Pacino na The Ben.

Phil Peter

Nzeyimana Philbert [Phil Peter] umunyamakuru wabigize umwuga byumwihariko mu gisata cy'imyidagaduro akabihuza kandi no kuyobora ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo n'ibirori yaba ibito n'ibinini.

Ibyo kandi abihuza no kuba umwe mu bavanzi b'umuziki bihagazeho, uyu musore mu myaka mike ishize yinjiye muri gahunda y'umuziki aho agenda ahuriza abahanzi batandukanye mu ndirimbo.

Ibi bikaba ari ibintu bimenyewe ku ba DJ batandukanye hirya no hino ku Isi, gusa uwavuga ko yinjiranye amavuta ntabwo yaba abeshye kuko indirimbo yose ateguye igira ingaruka nziza zo hejuru.

Imwe mu mishinga y'ibihangano yagiye agiramo uruhare ikaza hejuru twavuga Jugumila yahuriyemo na Chriss Eazy na Kevin Kade byari nyuma gato yuko yari yakoranye Terimometa na Kenny Sol.

Hari kandi Amata na Social Mulla, Agafoto na Marina, P Fla na Aime Bluestone.

Meddy

Ngabo Medard Jobert [Meddy] ari mu bahanzi baza imbere mu gukorana ibihangano n'abandi bigatanga umusaruro uri hejuru.

Uyu muhanzi ukomeje kugenda yinjira mu bijyanye n'ubuzima bushingiye ku ngoma y'ijuru akora ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

Amaze gukorana indirimbo n'abahanzi banyuranye barimo Otile Brown bakoranye Dusuma yabaye amateka mu Karere k'Ibiyaga Bigari ikundwa cyane.

Mu zindi zatanze umusaruro wo hejuru harimo Lose Control na The Ben, Ndi uw'i Kigali na The Ben na K8 Kavuyo, Sibyo na Kitoko, Ntacyo Nzaba na Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro.

Ariel Wayz

Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] ari mu bahanzikazi bamaze igihe gito ariko bahise bafata imitima ya benshi kubera ubuhanga agaragaza mu muziki yize ku ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda ryamamaye nka [Nyundo Music School].

Uyu mukobwa yagiriwe icyizere gikomeye mu bijyanye no guhurira mu ndirimbo n'abandi aho bamwe bagiye bamwitabaza na we hari abo yitabaje  kandi zagize igikundiro cyo hejuru.

Muri izo twavuga Away na Juno Kizigenza, Nasara na Dany Nanone, Uno na Bruce The 1st, Closer na 2 Saint, Kigali na Mr Kagame, Ndagukumbuye na King James.

Butera Knowless

Byagorana kuba wasoza urutonde   utavuze mu b'imbere, Butera Knowless, uyu mugore ari mu bahanzikazi bakora umuziki w'uruzungu bamaze ikinyacumi kirenga.

Ariko muri icyo gihe indirimbo yagiye yitabazamo abandi cyangwa izo we ubwe yagiye yitabazwamo zagiye zikundwa byo hejuru utagiye kure wahera kuri Njyenyine aheruka guhuriramo na Yverry.

Hakaza Darling yahuriyemo na Ben Pol, Teamo na Roberto, Umugisha na Juno Kizigenza, Mahwi na Nel Ngabo, Ntabirenze na Platini P.

Bamwe muri aba bahanzi twavuze bikaba biba bigoranye kubisukira cyane ko baba bifuzwa na benshi ku buryo ibiciro byo kugira ngo babashe ku kwemerera ko mwakorana biba biri hejuru.

Bitari n'ibyo ingingo ziherekeza amafaranga yo kubishura zijyana n'aho gukorera,amashusho uzayakora n'ibindi bijyana no kumenyekanisha indirimbo mwakoranye nabyo ntabwo biba byoroshye.

Ubariye ku wa make n'uwa menshi amafaranga bishyurwa ku kugira ngo mukorane indirimbo uzakwimenyera ibyikorwa ry'amashusho n'amajwi ikigereranyo rusanye yaba Miliyoni 1 Frw.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140947/abahanzi-nyarwanda-baza-imbere-mu-bakora-ku-ndirimbo-ikagera-kure-140947.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)