Abakinnyi ba APR FC bahanganyikishijwe n'abafana b'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yavuze ko nk'abakinnyi batumva impamvu abafana b'iyi kipe bataza kubashyigikira ku kibuga kandi batsinda.

APR FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 55, irarusha Rayon Sports ya kabiri amanota 10.

Gusa nubwo bimeze gutya, abafana b'iyi kipe bameze nk'abacitse ku kibuga, bagenda bagabanuka umunsi ku munsi.

Kuva imikino ya shampiyona ya 2023-24 yo kwishyura yatangira, ni bwo abafana b'iyi kipe batangiye kugenda baba bake ku kibuga.

Mu gihe bitegura umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona, Niyigena Clement aganira n'ikinyamakuru ISIMBI yasabye abakunzi b'iyi kipe kugaruka ku kibuga kubashyigikira kuko bacitse ku kibuga mu buryo bugaragara.

Ati "Urebye ubwitabire ku kibuga ntabwo abafana barimo kuza, turajya gukina ukabona nta bo, nabasaba ubufasha bakaza ari benshi kudushyigikira, namwe murabibona ko nta bo muri Stade."

Yakomeje avuga nk'abakinnyi batazi icyabaye, ntibazi ikibazo bafite kuko ikipe itsinda ikaba iri no ku mwanya wa mbere, bakabaye baza ari benshi.

Ati "Nanjye nibaza icyo kibazo, ni gute ikipe ari iya mbere ariko abafana ntibaza kuyiba hafi, sinzi ngo birapfira he ariko na bo bashyiremo imbaraga za bo nukuri."

Benshi mu bakurikirana umupira w'amaguru mu Rwanda bibaza impamvu abakunzi ba APR FC batakiza gushyigikira iyi kandi itsinda, gusa benshi babihuza no kuba batishimiye umutoza Thierry Froger kuko ni kenshi bumvikanye muri Stade bamuririmba, bavuga ngo abavire mu ikipe aho batishimiraga imikinishirize y'abakinnyi afite aho hari abo bamushinjaga kudakinisha ndetse no gutandukana kwa Banga Bindjeme na APR FC ni we babishinje kuko yamwimye umwanya wo gukina.

Niyigena Clement yavuze ko na bo kutaza kw'abafana bibateye impungenge
APR FC isigaye ikina ifite abafana mbarwa
Ubundi abafana b'iyi kipe babaga ari benshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-apr-fc-bahanganyikishijwe-n-abafana-b-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)