Abakobwa ba Jay Polly baherewe asaga Miliyoni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwagati mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, Platini P yafashe umwanya ahamagara abana ba Jay Polly ku rubyiniro, avuga ko abahaye Miliyoni 1Frw, asaba n'undi wese ufite ubushake ko yakwitanga.

Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo, Forzza yemera kuzishyura umwaka w'amashuri, umubyeyi wavuye mu Bufaransa yemera undi mwaka wo kuzabishyurira, na Alliah Cool aritanga.

Abandi nabo baje kugenda bemera ko bageneye aba bana impano y'amafaranga, muri abo harimo kompanyi zitandukanye. Abitanze bose hamwe batanze agera muri Miliyoni 16Frw.

Nemeye Platini yavuze ko azakurikirana ko iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa, agenda ahamagara umwe ku wundi mu bitanze.

Urutonde rw'abitanze harimo na kompanyi zitandukanye. Uku niko bagiye bitanga;

Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi

Miliyoni 2Frw yatanzwe na Nemeye Platini

Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi

Miliyoni 2Frw atanzwe na Ishimwe Clement

Miliyoni 2Frw yatanzwe na Coach Gael

Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi

Miliyoni 1Frw yatanzwe na The Choice

Miliyoni 1Frw yatanzwe na Rocky Entertainment

Miliyoni 3Frw yatanzwe na Forzza

Miliyoni 1Frw yatanzwe na Ishusho Art

Miliyoni 1Frw yatanzwe na Alliah Cool

Sharifa umwe mu babyeyi babyaranye na nyakwigendera Jay Polly yagize ati: 'Mu izina rya Jay Polly turabashimiye cyane ndimo ndarira sinari byiteze ndabashimiye.'

Jay Polly yakoranye indirimbo zitandukanye na Dream Boyz yahoze ibarizwamo Platini P ariko we na mugenzi we TMC bakaza kwanzura gusesa iri tsinda, umwe atangira gukora umuziki ku giti cye, undi ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyishimo byatashye umutima w'umuryango wa Jay Polly kubera umugisha baboneye muri Baba XperienceAbarimo Platini bahaye impano abana ba Jay Polly harimo amafaranga afatika ndetse n'ay'ishuriPlatini P yafashe umwanya aha icyubahiro gikwiriye Jay Polly bahuriye mu mishinga myinshiBaba Xperience ya Platini P cyabaye igitaramo kizakumburwa na benshi by'umwihariko abakunzi n'umuryango wa Jay Polly


AMAFOTO: Serge Ngabo & Freddy Rwigema



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141437/abakobwa-ba-jay-polly-baherewe-asaga-miliyoni-16frw-mu-gitaramo-cya-platini-p-141437.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)