Abakoresha Mobile Money bagiye gushyirwa igor... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hatangazwaga umusaruro w'umwaka ushize wa sosiyete y'itumanaho mu Rwanda ya  MTN Rwanda ndetse n'imigabo n'imigambi by'umwaka mushya wa 2024, Mobile Money Rwanda Ltd nayo yaboneyeho gukomoza kuri bimwe mu byiza iteganyiriza abafatabuguzi bayo muri uyu mwaka.

Kimwe mu by'ibanze Mobile Money Rwanda Ltd yifuza kugeza ku bakiliya bayo muri uyu mwaka, harimo kuborohereza kubona inguzanyo ahantu henshi hatandukanye uko babyifuje.

Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame, abisobanura yagize ati: 'Uyu mwaka mu bintu byinshi tugiye gukora harimo n'uko dushobora guha abanyarwanda bose bakoresha Mobile Money uburyo bwo gushobora kwiguriza ahantu hatandukanye uko babishatse. Gahunda dufite ni ukubazanira abafatanyabikorwa benshi bashoboka bashobora kubaha iyo nguzanyo. 

Uyu munsi dufite umuntu umwe gusa, benshi mwatubwiye ko mutabona uko mwiguriza kuri Mocash. Gahunda dufite ni uko mbere y'uko amatora atangira dushaka kubazanira abandi tuzakorana bashobora kubaha imyenda. Kuzana abantu benshi bapiganwa, bizaborohera kubona inguzanyo nyinshi kandi ku mafranga make.'

Mu tundi dushya Mobile Money ihishiye abayikoresha, harimo ko muri uyu mwaka bazatangira kubona uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa mu mahanga bakoresheje telefone aho baba baherereye hose mu gihugu bifashishije amakarita y'ikoranabuhanga ya Mobile Money.

Umuyobozi wayo yagize ati: 'Mushonje muhishiwe rero, ibyo ni bimwe mu bintu byinshi itsinda rigari rya Mobile Money riri gukoraho kugira ngo umuntu wese ukoresha Mobile Money yiyumve ahantu hose ntihagire aho ahezwa. 

Tugiye kandi gukangurira abandi banyarwanda gukomeza Mobile Money kuko tumaze kugira abarenga Miliyoni 5 bayikoresha ariko iyo urebye ku banyarwanda bose twumva ntaho turagera. Uyu mwaka kubera ibicuruzwa bishya tugiye kuzana n'abaducururiza twashoboye kwigisha cyane, tuzi neza ko nk'uko twakoze neza mu mwaka ushize ni nako tugiye gukomeza gukora kugira ngo ufite Mobile Money atumva hari ikintu undi muntu amurusha.'

Mobile Money Rwanda kandi ikomeje gukorana bya hafi na Minisiteri zitandukanye zirimo iy'ubuhinzi, iy'ubuzima n'iy'uburezi, kugira ngo ishobore kugeza ku banyarwanda serivisi zinyuranye basanzwe bahabwa n'izo Minisiteri mu buryo bworoshye kandi binyuze muri Mobile Money. 

Muri izo serivisi harimo nk'Ubwisungane mu kwivuza, kwishyura amafaranga y'ishuri, n'ibindi, aho umuturage atazongera gukora urugendo rurerure ajya kwishyura amafaranga ahubwo azajya yishyura ayo abonye yose kandi akayishyurira aho ari hose.

Ikigo cya Mobile Money Rwanda Ltd ntabwo cyishimira ubwiyongere bw'umubare w'abakoresha Mobole Money gusa, ahubwo barishimira ko n'abakoresha kode ya MoMo pay mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye buri munsi biyongereye cyane mu 2023 bakarenga Miliyoni 2,6.


Umuyobozi mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo bakoresha Mobile Money be kugira ahantu na hamwe bahezwa  

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140956/abakoresha-mobile-money-bagiye-gushyirwa-igorora-140956.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)