Abandi nta byangombwa bafite? Kuki Coach Gael... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko hari inshuro imwe yijyanye muri kiriya gihugu gituwe na Roho Miliyoni 331.9. Icyo gihe hari tariki 3-4 Gashyantare 2024, ubwo yaririmbaga akanatanga ikiganiro muri 'Rwanda Day' yabereye mu Mujyi wa Washington yahuje Abanyarwanda babarizwa mu Mijyi itandukanye.

Coach Gael ari kumwe na Bruce Melodie bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho uyu muhanzi ategerejwe gutaramana na Shaggy mu kiganiro 'Good Morning America' gitambuka kuri ABC News.

Bisa n'aho Bruce Melodie ariwe muhanzi wa mbere wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ugiye kugaragara muri iki kiganiro gisanzwe gikurikirwa n'umubare munini w'Abanyamerika no mu bindi bihugu.

Burna Boy wo muri Nigeria ari muhanzi batanze ikiganiro kuri ABC News. Kuri Coach Gael ni 'amahirwe adasanzwe' kuri Bruce Melodie kugirango 'akomeze amenyekana na hariya'.

Yavuze ko uru rugendo rwa kabiri muri Amerika, Bruce Melodie yarugezeho biturutse ku gitaramo cya mbere we na Shagggy bakoreye muri kiriya gihugu mu Ukuboza 2024 binyuze muri gahunda ya 'Jingle Ball'.

Avuga ko ibiganiro bagiranye n'itangazamakuru muri kiriya gihe, yaba kuri Televiziyo no kuri Radio ariho ABC News yahereye itumira Shaggy na Bruce Melodie.

Coach Gael avuga ko bakiriye ubutumire bw'iki gitangazamakuru hagati y'Ukuboza 2023 na Mutarama 2024. Ati "Cya gihe twari turiyo. Kuva cya gihe twari muri Amerika iki kiganiro cyari gifite abatumirwa benshi, ku buryo badupanga batubwiye ko tugomba tujyayo muri Werurwe ariko ubutumire twabubonye muri kiriya gihe."

Iki kiganiro cya ABC (American Broadcasting Company) cyatangiye gutambuka kuva tariki 3 Ugushyingo 1975.  Gikorwa n'abanyamakuru barimo Robin Roberts, George Stephanopoulos, Michael Strahan, Amy Robach, Lara Spencer na Ginger Zee.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya 1:55 AM, Coach Gael yavuze ko kujyana na Bruce Melodie buri gihe muri Amerika bituruka ku kuba ariwe ufite uko ajyana nawe mu bo bakorana babarizwa muri Label barimo na Mike ukora mu Ikigo cy'Igihugu Gishizwe Ubuzima, RBC.

Ati "Ninjye ufite uko njyana muri Amerika. Ubundi mu by'ukuri, nsigaye mfite akazi kenshi, sinkibashaka kujyana nawe. N'ejo bundi ajya muri Kenya ntabwo twajyanye yajyanye na Kenny Mugarura [Murumuna we]."

Gael yasobanuye ko kujyana na Bruce Melodie muri Amerika bituruka ku kuba ariwe ufite ibyangombwa bimwemerera kujya muri kiriya gihugu. Avuga ko ibitaramo uyu muhanzi azakorera mu Burayi n'izindi gahunda afitiyeho azaherekezwa na Kenny Mugarura ukuriye ibikorwa by'abahanzi muri 1: 55 Am.

Akomeza ati "Ubu ngubu muri Amerika ninjye twajyana, kuko ninjye ubasha kugenda muri Amerika nkagaruka, murabizi ko 'Visa' ya Amerika igorana."

Gael yavuze ko indirimbo 'When she's around' Bruce Melodie yakoranye na Shaggy yakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashingiye ku mubare w'abantu bagiye bamuha ibitekerezo n'abandi.

Avuga ko bashingiye ku musaruro iyi ndirimbo yatanze, bari gutekereza uko Shaggy ari kumwe na Bruce Melodie bakorera ibitaramo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Ibirasurazuba (EAC).

Ariko kandi Bruce Melodie ari gutekereza uko yanakorera ibitaramo mu Ntara zitandukanye bigasorezwa muri Kigali. Ati "Bruce Melodie ari gutekereza ko azakora igitaramo agatumira abantu bose bakoranye nawe, aritegura ikintu kimeze nk'iserukiramuco, urumva rero Shaggy ashobora kuzaba umwe muri abo ngabo."

Yavuze ko muri uyu mwaka bafite ibikorwa byinshi, birimo ibitaramo bazakora muri Gicurasi 2024, bikazasorezwa muri BK Arena.


Coach Gael yatangaje ko guherekeza Bruce Melodie muri Amerika bituruka ku kuba ariwe ufite ibyangombwa bimwemerera kujya muri kiriya gihugu mu bo bakorana muri 1:55 AM


Gael yavuze ko Bruce Melodie ari gutegura ibitaramo bizasiga Shaggy yongeye gutaramira i Kigali, nyuma yo kuhasiga urwibutso mu 2008


Bruce Melodie na Shaggy bategerejwe mu kiganiro cya ABC News, Televiziyo ikomeye muri Amerika 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO COACH GAEL YAHURIYEMO NA SHAGGY

"> Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140899/abandi-nta-byangombwa-bafite-kuki-coach-gael-ariwe-uherekeza-bruce-melodie-muri-amerika-140899.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)