Abakora umwuga wo kumurika imideli b'abanyarwanda bakomeje gushimangira ubuhanga n'ubushobozi bwabo muri uyu mwuga haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahnga.
Mu minsi ishize, nibwo bamwe mu bakora uyu mwuga bacanye umucyo mu Cyumweru cyahariwe imideli i Paris kizwi nka 'Paris Fashion Week.' Muri abo harimo Munezero Christine, Mushikiwabo Denyse, Umutoni Ornella, Niyirera Esther ndetse na Umufite Anipha.
Iyi, ntabwo ari inshuro ya mbere aba banyamideli batanu bigaragaza kuri 'stage' mpuzamahanga zikomeye cyane ku Isi, kuko mu 2023 Munezero nabwo yitabiriye Paris Fashion Week ndetse na New York Fashion Show, naho Umutoni hamwe n'abandi bamaze kwandika izina mu kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga bagirana imikoranire na Prada, Elie Saab, Erdem, The Row, Officine Générale, Namacheko, n'abandi.
1.    Munezero Christine
Umunyamideli Munezero Christine ni umwe mu bakobwa b'abahanga mu bijyanye no kumurika imideli. Ubuhanga bwe yabushimangiye ubwo yaserukiraga u Rwanda i Burayi mu 2021 agahesha igihugu ishema muri Paris Fashion Week, aho yaje ku mwanya wa mbere muri 92. Mu ntangiro za 2022, nabwo Munezero yahagarariye igihugu i Paris muri 'The Haute Couture & Fall Winter Clothing.'
Mu 2023, uyu mukobwa yaserukanye umucyo mu birori bya Paris Fashion Week. Mu rugendo rwe amaze imyaka itanu, Christine amaze gukorana n'ibigo nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Giambattiste Vali, akorana na Moshions n'abandi. Mu bindi birori yitabiriye harimo Milan Fashion Week, Ney York Fashion Week na London Fashion Week.
2.    Mushikiwabo Denyse
Mushikiwabo Denyse ni umwe mu bamurika imideli b'abanyarwanda bagaragaye mu birori by'imideli bitandukanye byabereye ku mugabane w'u Burayi. Umwaka ushize, yagaragaje ko ari mu bihe bye byiza ubwo yagaragaraga ku byapa i New York ari kwamamaza imyambaro ya Polo, igikorwa cyashimangiye ko amaze kugera ku rwego rwo hejuru.Denyse yahesheje igihugu ishema mu birori bitandukanye by'imideli birimo New York Fashion Week, Milan Fashion Week aho yamurikaga imyambaro ya Diesel, Paris Fashion Week, London Fashion Week aho yakoranye n'ibigo nka Balmain, David Koma, Ulla Johnson n'ibindi
3.    Umutoni Ornella
Umunyarwandakazi Umutoni Ornella ari mu baserutse neza mu birori bya New York Fashion Week byabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka aturutse muri Elite Model Mangement. Nyuma yaho gato, Ornella yitabiriye Paris Fashion Week.4.    Niyirera Esther
Niyirera Esther, umwe mu banyarwandakazi bamaze kwandika izina mu bijyanye no kumurika imideli, amaze guserukira igihugu mu birori bitandukanye birimo Paris Fashion Week, n'ibindi.5.    Umufite Anipha
Umufite Anipha wabaye igisonga cya Miss Supranational Rwanda 2019, afite amateka akomeye mu byo kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga, aho amaze kwitabira ibirori birimo London Fashion Week, Milan Fashion Week, Paris Fashion Week n'ibindi.6.    Umuhoza Linda
Umunyamideli Umuhoza Linda wiyeguriye umutima w'umuraperi Logan Joe, yamamaye cyane binyuze mu gukorana n'inzu zikomeye z'imideli birimo Moshions, Maison Munezero, Rwanda Clothing, Sonia Mugabo, Inzuki, Uzi Collection n'izindi.Umwaka ushize, abifashijwemo na Issi Model Africa, Umuhoza yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week aho yerekanye imyambaro ya Alessandra Rich n'ibya Milan Fashion Week aho yamuritse imyambaro ya Blimarine n'ibindi.
7.    Isheja Morella
Isheja Morella umaze kuba umwamikazi wa Gucci na Dior, ni umwe mu bakomeje guhagararira neza igihugu mu mideli ku ruhando mpuzamahanga.Mu 2022, Isheja wanyuze muri Miss Rwanda 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya 'Dior Fall 2022' byabereye muri Korea ku Mugabane wa Aziya, yitabira ibindi nka Paris Fashion Week n'ibindi.
8. Mushimiyimana Anitha
Mushimiyimana Anitha yaserukiye u Rwanda mu birori byo kumurika imideli bizwi nka 'The Fashion Factor' bibera i Dubai, anatsindira kuba 'The Look of The Year' mu marushanwa ya Rwanda Global Top Model Competition.'9. Diane Ngabonziza
Diane Ngabonziza uri mu begukanye irushanwa rya Rwanda Global Top Model yahagarariye u Rwanda mu Buhinde mu marushanwa ya Supermodel Worldwide 2023. Aha, yitwaye neza kuko yabashije kwegukna igihembo cy'uwahize abandi mu bwiza.Â10. Mwiza Amelia
Umwaka ushize, Mwiza Amelia hamwe na mugenzi we Munyana Peace Kenson bagiye guhagararira u Rwanda i Dubai mu birori byo kumurika imideli bya 'Fashion Factor Dubai.'Icyo gihe Amalia na Kenson baherekejwe na Diane Ngabonziza ndetse na Paulette Ndekwe utegura igikorwa cya Rwanda Globl Top Model. Â