Abanyamideli batatu bagiye kujya bahembwa bur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwiyandikisha muri iki gikorwa kizajya kiba buri kwezi byatangiye, ndetse icyiciro cya mbere kizasoza kwiyandikisha tariki 15 Werurwe 2024, hakorwe ijonjora rizasiga hamenyekana batatu ba mbere batsinze.

Hazajya hahembwa abanyamideli babatu buri kwezi barimo Umukobwa w'umunyamideli w'ukwezi (Best Female Model of the month), Umusore w'umunyamideli w'ukwezi (Best Male Model of the month) ndetse n'umunyamideli wishimiwe kurusha abandi (People's Choice Model of the Month).

Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo guhitamo no gutegura abanyamideli bazajya bahatana mu irushanwa ngaruka mwaka rya SupraModel Rwanda.

Yavuze kandi ko babitekereje mu 'rwego rwa gahunda yacu twihaye yo guteza imbere uruganda rw'imideli mu Rwanda, guha urubuga abanyamideli ndetse n'abayimurika.'

Akomeza ati 'Abatsinze muri ibyo birori nibo bazitabira mu irushanwa rimaze kubaka izina rya SupraModel Rwanda.'

Nsengiyumva yavuze ko buri kwezi bazajya bahemba abanyamideli batatu, hanyuma nyuma y'amezi atanu bahurize hamwe 15 batsinze mu mezi atanu bahabwe amahirwe yo kwitabira SupraModel Rwanda.

Icyiciro cya mbere kizitabira SupraModel Rwanda izaba mu Ugushyingo 2024. Mu bihembo abanyamideli bazahabwa buri kwezi harimo amafaranga atatangajwe ingano y'ayo, gukorerwa ubuvugizi ndetse no kwemererwa kwitabira SupraModel Rwanda.

SupraFamily yatangaje ko buri kwezi igiye kujya ihemba abanyamideli batatu buri kwezi

Mu 2023, abanyamideli batandukanye batsindiye ibihembo muri SupraModel Rwanda





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140602/abanyamideli-batatu-bagiye-kujya-bahembwa-buri-kwezi-140602.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)