Abanyarwenya Kigingi na Dr. Hilary Okello bag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fally Merci utegura ibi bitaramo abinyujije muri kompanyi yashinze ya CIM yabwiye InyaRwanda, ko yemeranyije n'aba banyarwenya kongera gutaramira i Kigali nyuma y'uko abifashije mu bitaramo by'urwenya byabanje kandi 'abantu barabishimiye'.

Iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Gen-Z Comedy bazagihuriramo kandi n'umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Patrick Salvador.

Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

Ni mu gihe Kigingi yaherukaga i Kigali mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, byabaye tariki 15 Kamena 2023 kuri Mundi Center. Icyo gihe yagarutse ku rugendo rwe rwo kurushinga n'umunyarwandakazi, kugeza ku mvano yo kuba yarabaye umunyarwenya.

Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi akurikirwa n'abarenga ibihumbi 80 kuri Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by'urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n'ibindi bihuza abanyarwenya.

Ari mu banyarwenya b'abahanga, badashidikanywa na benshi bitabira ibitaramo by'urwenya. Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n'abandi.

Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco 'Kigali International Comedy Festival' ryahuje abanyarwenya b'inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n'Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

Dr. Hilary Okello yabaye umunyamakuru muri Uganda, kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri iki gihe.

Arazwi cyane mu gutera urwenya agaruka ku buzima bwe, ku muryango we n'ibindi. Hillary azi neza ko inkuru nziza iryoshya ibiganiro ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi n'izitazwi ariko akagerageza kubihuriza hamwe.

Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n'indege yamutindije.

Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y'uko avuye mu Bwongereza.

Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo 'twishimira ubwitabire bw'abantu' ariko kandi 'ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana'.

Akomeza ati 'Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy'uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.'

Umunyarwenya Dr. Hilary Okello agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma yo gutanga ibyishimo muri Gen-Z Comedy mu 2023
Kigingi ari mu banyarwenya bakomeye mu Burundi, agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y'igihe kinini

Fally Merci yavuze ko imyaka ibiri ishize bategura ibi bitaramo bishimira ubwitabire




Ibitaramo by'urwenya bya Gen-Z Comedy byitabirwa n'umubare munini wiganjemo ibyamamare 


Igitaramo Kigingi aherukamo i Kigali cyabaye ku wa 15 Kamena 2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140269/abanyarwenya-kigingi-na-dr-hilary-okello-bagiye-kongera-gususurutsa-abanya-kigali-140269.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)