Abanyempano batandatu batsindiye guhagararira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024 ku Isonga Center (Ikigo gitanga Amakuru, Ubumenyi, Amahugurwa n'Ubujyanama bunyuranye ku Iterambere ry'urubyiruko) giherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Ni ubwa mbere iri rushanwa ryubakiye ku ivugabutumwa rya Gikirisitu rigeze muri aka karere. Ryahatanyemo abanyempano 20 barimo abasore n'abakobwa ndetse n'umugabo umwe w'imyaka 40 y'amavuko wubatse, kuko afite abana babiri.

Buri umwe yabanje guhatana ku giti cye. Icyiciro cya Mbere cyasize hakomeje abanyempano 13: Divine Muhawenimana [Nimero 1]; Uwase Noella [Nimero 5], Nishimwe Parfaite [Nimero 6], Igirimbabazi Eric [Nimero 7], Iturize Alliance [Nimero 12], Muhire Christian [Nimero 14] ndetse Ombeni Claude [Nimero 18].

Iri rushanwa 'Rwanda Gospel Stars Live' ryubakiye ku ntego yo kugaragaza impano yawe ikakubyarira inyungu ejo hazaza (Manifest your talent for a better Future.).

Kugirango haboneke abanyempano bahagarariye Akarere ka Musanze, byasabye ko babiri bahatana mu cyiswe 'Battle', birangira Akanama Nkemurampaka gatangaje ko batandatu aribo batsinze.

Batandatu batsinze ni: Divine Muhawenimana [Nimero 1]; Nishimwe Parfaite [Nimero 6], Igirimbabazi Eric [Nimero 7], Muhire Christian [Nimero 14], Ombeni Claude [Nimero 18] ndetse na Serge Ngoga [Nimero 9].

Nishimwe Parfait [Nimero 6] uri mu batsinze, yabwiye InyaRwanda ko atari yiteze gukomeza ashingiye ku kuntu Akanama Nkemurampaka kagiye kamubaza ibibazo no kuba muri we yari yifitemo ubwoba.

Ati 'Ntabwo nari mbyiteze! Kuko byari bikomeye, umuntu yajyaga kuririmba afite ubwoba wumva atitira ariko kubera Imana byakunze. Ntabwo nari niyizeye kubera ko ari ubwa mbere nakora amarushanwa, ariko nyine ndishimye cyane.'

Uyu mukobwa yavuze ko yamenye iri rushanwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, kandi yari mu kazi ke ka buri munsi. Ati 'Ni uko byagenze mba ndatsinze.'

Parfait yavuze ko 'zari inzozi zanjye gukora umuziki'. Ariko kandi yagiye akomwa mu nkokora n'ubushozi, aho asengera ndetse n'ababyeyi bamusabaga kubanza gusoza amasomo ye mu mashuri yisumbuye.

Yavuze ko agiye gukora imyiteguro ihagije ku buryo azabasha kubona mu bazahatanira i Kigali. Ati 'Nditeguye mu buryo bwose. Hari utuntu bagiye bankosora, rero iki gihe kigiye gucamo ni ukwitegura cyane ku buryo nzatsinda.'

Serge Ngoga [Nimero 9] uri mu batsinze yabwiye InyaRwanda, intsinzi yaje ashaka ayitahanye. Avuga ko zari inzozi ze ashaka aho kumera kugirango yinjire mu muziki.

Ati 'Zari inzozi zanjye kuzashaka ahantu ko kumenera. Rimwe na rimwe hari igihe tugira imbogamizi z'ubushobozi, aho duturuka, ariko iyo umuntu abonye amahirwe aba agomba kuyabyaza umusaruro.'

Abagize Akanama Nkemurampaka babiri bari bahamuhaye 'Yes' ebyiri undi umwe amuha 'NO'. Uyu musore yavuze ko yahise atakaza icyizere, ariko yongera kwishakamo imbaraga ubwo bari bageze mu cyiciro cya nyuma abasha gutsinda. 

Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu karere ka Rusizi, aho hatoranyijwe abanyempano barindwi (7), ku wa 3 Werurwe 2024. Rizakomereza mu Karere ka Rubavu, ku wa 30 Werurwe 2024. 

AMAFOTO Y'ABANYEMPANO BATANDATU BAKOMEJE I MUSANZE

 

Divine Muhawenimana [Nimero 1] 

Nishimwe Parfaite [Nimero 6]

Igirimbabazi Eric [Nimero 7] 

Muhire Christian [Nimero 14] 

Ombeni Claude [Nimero 18] 

Serge Ngoga [Nimero 9] 


Umunyamakuru wa Energy FM, Grace Munezero wari mu bagize Akanama Nkemurampaka 


Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, Nzizera Aimable yavuze ko ashingiye ku mubare w'abitabira iri rushanwa hari impano nyinshi zo gushyigikira

Ifoto igaragaza abanyempano batandatu batsinze i Musanze muri Rwanda Gospel Stars Live 

Batandatu batsinze bafashe ifoto bari kumwe n'abagize Akanama Nkemurampaka

Ibyo wamenya ku bari bagize Akanama Nkemurampaka ka 'Rwanda Gospel Stars Live'

Nelson Mucyo- Ni umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka. Uyu mugabo yabaye umunyamakuru w'igihe kirekire kuri Magic Fm, ndetse yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki wa Patient Bizimana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe.

Uyu mugabo usanzwe ari umwanditsi w'indirimbo yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Ndaje', asanzwe ari n'umutoza w'imiririmbire, umwanditsi w'imishinga, kandi yagiye yifashishwa mu marushanwa atandukanye. Muri iki gihe niwe ukuriye aka kanama Nkemurampaka.

Nelson Mucyo yavuze ko bahisemo abahatanye bashingiye ku mpano ya buri umwe, uko yitwaye imbere y'Akanama Nkemurampaka kuri 'Stage' n'udushya yahanze, ndetse n'uburyo buri umwe yagiye asubiza. 

Ati "Twitaye cyane ku kureba uko buri wese asubiza, kandi twabwiye buri wese kutagira ubwoba. Twari twaje gushaka impano muri buri wese. Twarebye uzi kuririmba kurusha abandi, uko yitwa ku rubyiniro n'ibindi."

Kugaragaza impano byari bifite iminota 40%, uko umuntu yitwaye ku rubyiniro byari bifite amanota 30% n'aho uburyo yisobanura imbere y'Akanama Nkemurampaka byari bifite amanota 30%.

Buri muririmbyi yari yemerewe kuririmba ari wenyine, kwifashisha umucuranzi wa Gitari cyangwa se Piano, kandi agahabwa umwanya wagenwe yisobanura.

Kamarade Holly, asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo akaba n'umutoza w'indirimbo. Asanzwe ari Producer wagize uruhare mu gukora indirimbo zinyuranye z'abahanzi.

Muri iki gihe ari no mu mwuga w'itangazamakuru, aho akora kuri Radio Umucyo. Uyu mugabo niwe wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'indirimbo nyinshi ziri kuri Album 'Respect' ya Uwitonze Clementine [Tonzi].

Grace Munezero asanzwe ari umunyamakuru wa Energy Radio, kandi akora cyane mu biganiro bigaruka ku ivugabutumwa. Yashyizwe muri aka Kanama bitewe n'uko aho irushanwa rigeze, bahitamo umwe mu bantu uba usanzwe azwi mu rwego rwo gutinyura abahatana.

 

Uko abanyempano bitwaye imbere y'Akanama Nkemurampaka

1.Muhawenima Divine: Yigaga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye- Uyu mukobwa w'imyaka 16 y'amavuko, yaririmbye 'indirimbo yihimbiye. Yabonye 'Yes' eshatu.

2. Munyaneza Antoine: Abarizwa mu Karere ka Gicumbi. Uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko, afite abana babiri, kandi avuga ko kuva mu 2019 ari bwo yatangiye gucuranga gitari. Yavuze ko mu bana be harimo abagerageza gucuranga gitari. Yaririmbye indirimbo "Gitare wa Twese" ya Orchestre Nyampinga.

Camarade uri mu Kanama Nkemurampaka yamuhaye 'No' amugira inama yo gushyira imbaraga mu kwiga umuziki. Grace Munezero we yamuhaye 'Yes' ni mu gihe Nelson Mucyo yamubwiye ko 'ijwi rye riri hasi cyane' amuha 'No'.

 Â 

3.Iriho Yves Didier: Uyu musore wo mu Karere ka Musanze yaririmbye indirimbo yise 'Holy Water' y'umunyamuziki JP Cooper imaze imyaka ibiri isohotse. Nelson Mucyo yamuhaye 'No', Grace Munezero amuha 'Yes', ni mu gihe Camarade yamuhaye 'No'.

4.Uwingabire Jean Claude: Uyu musore yavuze ko yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi. Yaririmbye indirimbo yiyandikiye yise 'Yesu Ashimwe'. Asanzwe aririmba muri korali 'Inshuti ya yesu'.  Yahawe NO eshatu.

5.Praise and Worship Team: Ni itsinda rigizwe n'abakobwa babiri. Umwe yiga mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye. Bavugaga ko batsinze muri Rwanda Gospel Stars Live batangira urugendo rwo gukora umuziki. 

Nelson Mucyo yabagiriye inama yo gusenya iri tsinda, buri umwe agakora umuziki ku giti cye ashingiye ku kuntu baririmbye. Akanama Nkemurampaka kahisemo ko Noella Uwase ariwe uhatana mugenzi we Divine arasezererwa. Yahawe 'YES' eshatu

6.Nishimwe Parfaite: Uyu mukobwa yavuze ko muri uyu mwaka ari bwo asoje amashuri yisumbuye, kandi agejeje imyaka 21 y'amavuko. Yavuze ko aramutse atsinze muri Rwanda Gospel Stars Live 'nakora indirimbo nkakomeza gutanga ubutumwa bwiza'. Yaririmbye indirimbo yise 'Ubahwa' ya Emeline Penzi ubarizwa muri Rocky Entertainment.  Yahawe 'YES' eshatu.

7.Igirimbabazi Eric: Yavugaga ko atwaye Rwanda Gospel Stars Live yakwinjira mu muziki. Uyu musore umaze imyaka ibiri asoje amasomo, yavuze ko asanzwe ari n'umuririmbyi aho asengera muri ADEPR. Yaririmbye indirimbo ye yise 'Umutima' acurangiwe Piano. Yahawe 'YES'.

8.Ngoga Serge: Uyu musore ukomoka mu Karere ka Musanze, yavuze ko akunda umuziki cyane, kandi agira inzozi z'uko azagera kure. Yavuze ko asengera muri ADEPR. Yaririmbye indirimbo 'Biramvura' ya Serge Iyamuremye usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahawe 'YES' ebyiri na 'NO' imwe.

9.Niyonzima Blaise: Yavuze ko asanzwe ari umuhinzi mu buzima busanzwe, kandi aramutse atsinze muri iri rushanwa, yayajyana mu buhinzi kuko ari ibintu akunda. Yaririmbye mu buryo bwateye benshi guseka, ahabwa 'NO' eshatu. 

10.Niyonshuti Divin. Uyu musore abarizwa mu Murenge wa Muhoza muri Musanze. Yavuze ko yasanzwe ari Umukirisitu muri Kiliziya Gatolika, kandi akunda gusenga cyane. Yahawe 'Yes' ebyiri na 'NO' imwe.

11.Alliance Iturizwe: Uyu musore wari wambaye Nimero 12, yavuze ko asanzwe ari umuririmbyi muri ADEPR akaba n'umutekinisiye mu rusengero. Yahawe 'YES' eshatu.

12.Uwimbabazi Umuregwa: Yiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye, kandi afite imyaka 20 y'amavuko. Uyu mukobwa yavuze ko asengera muri New Life, muri iki gihe yiga mu Ishami ry'Indimi. Yavuze ko ashaka gukora Gospel ivanze na Gakondo nk'uko 'Josh Ishimwe abikora'.  Yahawe 'Yes' ebyiri, Nelson Mucyo amuha 'No' kubera ko 'ijwi ryawe ridahuza neza n'iyo njyana'.

13.Muhire Christian: Asanzwe ari umuhanzi ndetse akoresha izina izina rya 'M-Chris'. Ni we muraperi wa mbere wahatanye muri iri rushanwa, aho yavuze ko yahimbye injyana ya Drill ivanzemo na Hip Hop. Yahawe 'YES' eshatu nyuma y'uko yemeje Akana Nkemurampaka.

14.Niyogusubiza Jean de Dieu: Yavuze ko asoje amashuri yisumbuye. Yaririmbye indirimbo yasekeje abari mu cyumba cyabereyemo amarushanwa, arongera asaba umwanya wo kuririmba indi ndirimbo iri mu njyana ya Hip Hop. Ati "Yesu ni Power.

Agutanga kuzinduka, adahari wananuka, Allelluah Amen, ikuzimu bashye. Si intambara y'umubiri...." [Abantu basetse barihirika]. Yahawe 'Yes' ebyiri na 'NO' imwe.

15.Hategekimana Emmanuel: Yavuze ko ataruka iwabo wa Dr Nsabi wamamaye muri Cinema y'u Rwanda. Avuga asanzwe ari umuririmbyi ndetse yigisha ibijyanye n'amajwi muri Eglise des Amis. Yavuze ko asanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Hip Hop.

16.Ombedi Claude:  Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko avuga ko asanzwe atuje muri we, kandi ntabwo afite 'kuko iyo tuvugira Imana ajya abasha kutuvugira'. Asanzwe ari umukristu muri Itorero ADEPR. Yahawe 'YES' eshatu.

17. Adjabu John Constance: Yabajijwe igisobanuro cy'izina 'Adjabu' avuga ko bivuze ko Imana iriho. Uyu musore abarizwa mu Gashangiro mu Karere ka Musanze.

Agejeje imyaka 20 y'amavuko, aho yiga mu Ishami ry'Imibare, Ubutabire n'Ubumenyamuntu. Yaririmbye indirimbo 'Imana yo mu misozi' ya Alarm Ministries. Yahawe 'YES' ebyiri na 'NO' imwe.

18. Ishimwe Aline: Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko yaririmbye indirimbo 'Imela' ya Nathaniel Bassey na Enitan Adaba ayishyira mu Kinyarwanda n'Icyongereza. Uyu mukobwa yavuze ko asanzwe aririmba muri Anglican Church. Yahawe 'NO' eshatu

19. Amani Fabrice: Uyu musore yavuze ko asengera muri Des Amis, kandi ko akiri ku ntebe y'ishuri. Yaririmbye indirimbo ye yahimbye. Avuga ko atsinze muri iri rushanwa, yaharanira kwagura impano ye.

20. Rukundo Gentil: Yavuze ko ari uwo mu Kizungu mu Karere ka Musanze. Uyu musore yavuze ko asengera muri Freedom Church hafi ya Restoration Church. Yaririmbye indirimbo ye 'Ikiganiro' yasohoye mu 2018 igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

AMAFOTO YEREKANA ABAHATANYE MURI IRI RUSHANWA RYA RWANDA GOSPEL STARS LIVE:


Iriho Yves Didier wo mu Karere ka Musanze yaririmbye indirimbo yamamaye yitwa 'Water'


Uhereye ibumoso: Nelson Mucyo ukuriye Akanama Nkemurampaka, Munezero Grace ukorera Energy Radio ndetse na Producer Camarade watunganyije Album 'Respect' ya Tonzi



Mbere yo guhatana muri Rwanda Gospel Stars Live babanje kujya mu matsinda baraganira


Bamwe mu bahatanye berekanaga ko bafite icyizere cyo gukomeza muri iri rushanwa


Kabarungi Jesca, uri mu bagira uruhare mu kwandika abanyempano muri 'Rwanda Gospel Stars Live'


Karasira Stevene ushinzwe Itumanaho muri Rwanda Gospel Stars Live niwe wayoboye amajonjora y'iri rushanwa


Mbere yo kujya guhatana buri wese yabanje kugaragaza imyorondoro ye- Hahatanye abanyempano 20


Muhawenima Divine wiga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye


Abagize Akanama Nkemurampaka bagiye batanga amanota, ariko kandi bakagira inama abari bahatanye muri iri rushanwa


Uyu mugabo yahatanye muri iri rushanwa yicurangira Gitari yatangiye kugerageza mu 2015


Munyaneza wo mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko asanzwe afite abana bashaka gukurikiza inzira ye mu muziki


Nishimwe Parfaite [Nimero 6] w'imyaka 21 y'amavuko, yavuze ko afite inzozi zo kwinjira mu muziki


Itsinda rya Praise and Worship- Noella [Uri iburyo] niwe Akanama Nkemurampaka kemereye gukomeza, Divine arasezererwa


Igirimbabazi Eric [Nimero 7]


Niyonshuti Divin [Nimero 11]


Iturize Alliance [Nimero 12]

Uwimbabazi Umuregwa [Nimero 20]




Niyogisubizo Jean de Dieu [Nimero 16]


Niyonzima Blaise [Nimero 10]


Ngoga Serge yavuze ko akunda umuziki kandi afite intego yo kuzagera ku nzozi ze

AMAFOTO: Rwanda Gospel Stars Live



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140849/abanyempano-batandatu-batsindiye-guhagararira-amajyaruguru-muri-rwanda-gospel-stars-live-a-140849.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)