Abashidikanya bakomeze bashidikanye si itegeko ko batwemera - Muhire Kevin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muhire Kevin yavuze ko abagishidikanya k'ubushobozi n'intsinzi barimo gutanga mu ikipe y'igihugu ko bakomeza gushidikanya ntacyo bitwaye ariko bo bazi ko igihe kizagera bakemera.

Ni nyuma y'uko ikipe y'igihugu imaze iminsi yitwara neza ariko hakaba hari abatabyemera babifata nk'aho ari ibirimo kubagwirira.

Yabitangaje ubwo bari bageze ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bavuye muri Madagascar aho bakinnye imikino 2 ya gicuti uwa Botswana banganyije 0-0 n'uwo batsinzemo Madagascar 2-0.

Muhire Kevin abajijwe icyo avuga kubatemera kandi bamaze igihe batsinda, yavuze ko bazakomeza guhatana intsinzi zikaboneka n'aho ababashidikanyaho bakomeze bashidikanye.

Ati "Abashidikanya bakomeze bashidikanye, twebwe icyo dukora ni ukujya mu kibuga tugatanga ibyishimo ku hadushyigikiye. Nta wutegetswe kwemera bose, igikuru ni igukora ibyo ugomba gukora, utakwemera azageraho akwemere, tuzakomeza duhatane kandi intsinzi izakomeza iboneke kuko si ibintu byatugwiririye kuko twarateguye."

Yakomeje avuga ko ubu bafite ikipe nziza ndetse n'umutoza yahinduye byinshi ku buryo bahora bumva bafite inyota yo gutsinda.

Muhire Kevin yavuze ko abatabemera bazageraho bakemera



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abashidikanya-bakomeze-bashidikanye-si-itegeko-ko-batwemera-muhire-kevin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)