Amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko Itorero rya ADEPR ryafashe umwanzuro wo gutanga uburenganzira ku bagore n'abakobwa babarizwamo bakita ku mibiri yabo mu buryo bifuza ndetse bakambara nk'uko bifuza, nyuma yo gutakaza umubare munini w'ababangamirwa n'amategeko bahabwa yo.
Inyandiko yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga iragira iti 'Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryakomoreye abagore n'abakobwa ibirimo gusuka no kudefiriza, gusinga inzara no kwambara amaherena. Ibi byakozwe nyuma y'uko umubare munini w'urubyiruko ukomeje kwigira mu yandi madini abaha ubwisanzure kuri iyo myifatire".
Nyuma yo kubona aya makuru, ADEPR yisunze urubuga rwa X, itangaza ko ari amakuru y'ibihuha. ADEPR ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yanditse iti 'Ayo makuru si yo ni ikinyoma'. Batangaje ibi bifashishije inyandiko ikubiyemo ibyagaragajwe nk'impinduka muri iri torero yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, bayinyuzamo umusaraba banandikaho ko ari ibihuha.
Hashize nk'ibyumweru bitatu kuva aya makuru atangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga
ADEPR yanyomoje aya makuru yari amaze igihe asakazwa ku mbuga nkoranyambaga