Agiye kurekura ikamba! Miss Karolina Bielawsk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya- Pologne Miss Karolina Bielawska ari gusezeraho ikamba yari yambaye rya Miss World ribura amasaha macye ngo ryegukanwe na nyiraryo ugiye kuryambara mu gihe cy'umwaka wose.

Nyuma y'ukwezi kose bari mu bikorwa bitegura ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, ubu noneho Isi yose ihanze amaso abakobwa batandukanye bahataniye ikamba, aho buri wese ari kwibaza umuntu ugomba kuba Nyampinga w'Isi agasimbura Miss Karolina umaranye ikamba imyaka ibiri yose.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss World ucyambaye ikamba, Karolina yiyibukije bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze ingoma ye byiganjemo ibikorwa by'ubugiraneza yagiye akorera mu bihugu bitandukanye byo ku isi hose.

Nyuma y'amashusho agaragaza bimwe muri ibi bihe yagize ati: 'Ubwiza bufite intego. Ibi bihe bito twagize, impinduka twakoze,n'umurage dusize nibyo mbona nk'agaciro kanini mu buyobozi bwanjye nka Miss World. Nzahora nishimira imitima yose twakozeho n'ibihe byiza twagiranye n'abantu bo hirya no hino ku isi. Aha nirwo niho hantu nari nararose.'

Acyandika ubu butumwa, abenshi mu bamukurikira kuri Instagram bagiye mu gice cyahariwe ubutumwa bamushimira uko yitwaye n'ibyo yakoze mu gihe cye, abandi bamubwira ko batewe ishema nawe kuba asoje manda ye mu mahoro kandi bamubwira ko bazamukumbura cyane.

Ubuyobozi bw'iri rushanwa kandi, bwashimiye Miss Karolina Bielawska, bamubwira ko batewe ishema nawe kuko yitanze bishoboka mu gihe cyose yamaze ari Nyampinga w'Isi, ibyo yakoze akabikorana urukundo, kwita ku bantu n'impuhwe nyinshi, aseka kandi ari nako atera umwete abamuri hafi yifashishije amagambo ye meza y'imbaraga.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwemewe rwa Miss World bagize bati: 'Turagukunda kandi tukwifurije ibyiza gusa mu buzima buri imbere. Uzahora iteka uri Miss World wa 70, warakoze Karolina!'

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki Â 16 Werurwe 2022, mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico, habereye umuhango wo kwimika Nyampinga w'Isi ikamba ryegukanwa na Karolina Bielawaski.

Icyo gihe, iri kamba ryatangwaga ku nshuro ya 70, aho Tonni Ann Sighn wo muri Jamaica yari arimaranye imyaka ibiri nyuma yo gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Karolina Bielawska, ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, ukomoka muri Pologne. Yabonye izuba ku ya 11 Mata 1999, avukira mu mujyi wa  Łódź. Ni umukobwa wa Agnieszka Zakrzewska-Bielawska, umuyobozi w'ishami rishinzwe ihuzabikorwa n'imicungire ya kaminuza y'ikoranabuhanga ya Lodz, na Łukasz Bielawski wahoze ari perezida wa ŁKS Łódź.

Ku ya 24 Ugushyingo 2019, Bielawska yari ahagarariye Łódź muri Miss Polonia 2019 maze yegukana iri kamba, bimuhesha no kuba umukandida wagombaga guhagararira Pologne muri Miss World 2020. Ku bw'amahirwe make, Miss World 2020 yaje guhagarikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Bielawska yegukana ikamba rya Miss World 2021, yimikiwe mu nzu mberabyombi ya Coca-Cola iherereye i San Juan, muri Porto Rico. Yahise yandika amateka yo kuba umunya-Pologne wa kabiri wegukanye Miss World nyuma ya Aneta Kręglicka wayeguknye mu 1989.

Mu rugendo rwe nka Miss World yasuye ibihugu bitandukanye birimo Afurika y'Epfo, Botswana, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Ukraine, Phillipines, Singapore, Malaysia, Vietnam, Romania, Indonesia, Côte d'Ivoire,u Bwongereza, n'ahandi henshi.

Biteganijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, aribwo Karolina Bielawska ari buze kwambika ikamba rya Nyampinga w'Isi amaranye imyaka ibiri, uza kumusimbura mu birori bigiye kubera kuri Jio World Convention Centre mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy'u Buhinde.


Miss Karolina Bielawska ubura amasaha macye ngo atange ikamba yagarutse ku bihe byiza yagize, abategura iri rushanwa bamushimira ubwitange n'ubugwaneza byamuranze



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140576/agiye-kurekura-ikamba-miss-karolina-bielawska-yagarutse-ku-bihe-byiza-yagize-avugwa-imyato-140576.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)