Aho ikirango gishya cya Stade Amahoro kigeze gikorwa, ibyo guhindurirwa izina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri ya Siporo yavuze ko hagikomeje gutoranywa ikirango gishya kizaranga Stade Amahoro irimo kuvugururwa ndetse imirimo ikaba igana ku musozo.

Tariki ya 14 Mata 2023, Minisiteri ya Siporo yashyize hanze itangazo rishishikariza buri munyabugeni ubishaka gukora ikirango gishya cya Stade Amahoro kigaragaza intego z'iyi stade zishingiye kuri siporo n'imyidagaduro.

Buri wese akaba yarasabwaga kohereza ibirango (logos) bitatu biherekejwe n'inyandiko isobanura mu buryo bwumvikana igihangano cye gishushanyije hifashishijwe mudasobwa kandi kigomba kuba ari umwimerere. Uwa mbere akazaembwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda uwa kabiri agahabwa ibihumbi 500.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko gutoranya ikirango gishya cy'iyi Stade bitararangira, bakirimo kureba mu birango byatanzwe.

Ati 'Ntabwo kiraboneka, hari abatanze ibirango rero biracyarimo gutoranywamo. Ibintu bya 'logos' (ibirango) bigira inzira ndende, hari igihe hari icyo mushima ariko mugasanga hari ibiburwaho mukamusaba kubikosora. Rero kuyitoranya biracyakomeje, birimo gukorwaho n'ab'iwacu, muri OGS n'abandi.'

Abajijwe niba hari ibyamaze gutoranywamo bikaba biri mu kindi cyiciro, yagize ati 'nk'uko nabikubwiye ntabwo birarangira. Birangira iyo icya nyuma cyamaze gutoranywa, wenda dufate nk'urugero mushobora gutoranya ikirango kuko muba mugomba gusuzuma neza, mwagera imbere mukareba niba nta wundi ugifiteho uburenganzira (protect), hari igihe rero mugitoranya mwagera imbere bikaba ngombwa ko muhindura.'

Kugeza ubu kandi yavuze ko umwanzuro wafashwe itazahindurirwa izina, izagumya yitwa Amahoro kereka habonetse nka Sociyete igura kwitirirwa iyi Stade.

Kuva muri Werurwe 2022, Stade Amahoro irimo kuvugururwa aho biteganyijwe ko muri Gicurasi 2024 izaba yuzuye. Izaba yakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25.

Harimo gushakwa ikirango gishya gisimbura iki MINISPORTS yavuze ko kitakijyanye n'igihe
Iyi Stade izagumya yitwa 'Amahoro'



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-ikirango-gishya-cya-stade-amahoro-kigeze-gikorwa-ibyo-guhindurirwa-izina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)