Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Caroline Désir ushinzwe uburezi muri 'Fédération Wallonie-Bruxelles' mu Bubiligi, ni umwe mu bitabiriye umuhango wo guha ikuzo abagaragaje umuhate mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Ingabire Victore Umuhoza(IVU), wabereye aho mu Bubiligi tariki 16 Werurwe 2024.

Hari abasesenguzi basanga nta gitangaza kuba bamwe mu banyapolitiki b'Ababiligi bagaragara mu bikorwa nk'ibi, kuko n'ubundi Ububiligi bufitanye isano ya hafi n'amateka mabi yaranze u Rwanda. Uruhare rw'abakoloni b'Ababiligi mu macakubiri yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, ntirugibwaho impaka. Kuba rero hari ababiligi bakwifatanya n'abajenosideri cyangwa ababakomokaho ntibitunguranye, cyane ko bimaze no kuba akamenyero.

Ariko hari n'abasanga biteye impungenge kubona umutegetsi wo ku rwego rwa minisitiri atinyuka kwitabira, ku mugaragaro, gahunda yo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n'isi yose, ndetse mu Bubiligi hakaba hari n'itegeko rihana abagaragayeho iyo myitwatire, nubwo kuheza ubu ntawe rirahana.

Muri rusange, ababikurikiranira hafi bemeza ko ibi ari ubugome n' agasuzuguro bamwe mu bategetsi b'Ababiligi bafitiye abazize n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubushotoranyi bakomeje gukorera u Rwanda.

Twifashishije ubutumwa Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashyize ku rubuga'X'(rwahoze ari Twitter), twifuje kugaruka ku ngero yatanze za bamwe mu bamaze guhabwa icyo gihembo cyitiriwe Ingabire Victore Umuhoza, kugirango mwirebere uburyo uru ari urubuga rwo kugororera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Birumvikana IVU witiriwe icyo gikorwa, kimwe n'abacyitabira, bose basangiye uruhare muri icyo cyaha ubundi gihanwa n'amategeko.

Mu mwaka wa 2013, ikamba ryambitswe Colonel w'Umubiligi, Luc Marchal.

Uyu Col Marchal niwe wari uyoboye abasirikari b'Ababiligi bari muri MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Azwiho by'umwihariko kuba, tariki 11 Mata 1994, yaratereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro, maze abasaga 2.000 bakicwa.

Col Luc Marchal kandi ni umwe mu batarigeze bemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko mu w'2011 yatangaje ko ibyabaye ari 'ubwicanyi busanzwe, bamwe mu baturage bica abandi byo kubikiza ngo nabo batabica'.

Muw'2014, igihembo cyitiriwe IVU cyahawe Ann Garrison, umunyamakurukazi wo muri Amerika, wamamaye mu guhakana Jenoside aho zabaye hose ku isi, by'umwihariko iyakorewe Abatutsi.

Ann Garrison wababajwe cyane n'urupfu rwa Théoneste Bagosora, umucurabwenge wa Jenoside, avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari' ugusubiranamo hagati y'Abahutu n'Abatutsi bapfa amoko yabo'.

Muri 2015, uwari utahiwe gushimirwa ni'Bemeriki' Judi Rever, umunyamakurukazi ukomoka muri Canada.

Mu gitabo cye' In Praise of Blood ", Judi Rever avuga ko 'Abahutu bishe Abatutsi kuko bari ibyitso bya FPR-Inkotanyi, babikiza kubera ubwoba, mbese byo kwirwanaho'. Judi Rever anahamya ko umujenosideri Jean-Paul Akayezu, wanabihamijwe n'Urukiko Mpuzamahanga rw'Arusha, ngo' yari umuntu mwiza, ushyira mu gaciro, ndetse wanarengeye Abatutsi'.

Mu mwaka wa 2016, hahembwe Umuholandi Anneke Verbraeken n'Umukongomani Patrick Mbeko.

Anneke Verbraeken yakoresheje imbaraga ze zose mu kurengera abajenosideri baba mu Buholandi. By'umwihariko yarwanyije icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Iyamuremye Jean-Claude alias " Nzinga, Interahamwe yamaze Abatutsi muri Kicukiro, na Jean-Baptiste Mugimba, wari mu bayobozi b'Impuzamugambi za CDR. Ntacyo byamumariye ariko, kuko Mugimba na Iyamuremye ubu bafungiye mu Rwanda.

Patrick Mbeko, nawe ni umuhakanyi kabombo wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko we ayita gusa' ibyaha byibasiye inyokomuntu'. Twibutsa ko iki nacyo kiri mu byaha bihanwa n'amategeko yo mu Bubiligi.

2017, Umubiligi Alain Debrouwer, niwe wahawe igihembo cyitiriwe IVU. Uyu ni ruharwa mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, we akemeza ko habaye' Jenoside yakorewe Abanyarwanda bose'.

Alain Debrouwer ni inshuti magara ya Yohani Kambanda wiyemereye imbere y'urukiko ko guverinoma yari abereye Minisitiri w'Intebe yakoze Jenoside.

Uwo Alain Debrouwer yagize uruhare mu gushinga ikiguri cy'abajenosideri, RDR, cyakoreraga mu nkambi z'impunzi muri Zayire y'icyo gihe, ndetse Ingabire Victoire anakibera umuyobozi. RDR niyo yaje kuvamo FDLR na FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire.

Muw'2018, umwanditsi Charles Onana ukomoka muri Cameroun, n'umunyamakuru wo muri Canada, Phil Taylor, nibo bashimiwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abinyujije mu nyandiko ze no mu biganiro atanga hirya no hino, Charles Onana ahora mu ntambara zo gutagatifuza guverinoma yiyise iy'Abatabazi, kandi ahubwo ari iy'abatabyi, kuko ari yo yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu rwabuzisoni agera n'aho yemeza ko radiyo rutwitsi ya RTLM nta cyaha yakoze, kuko yari ifite uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.

Kwibasira Abayobozi b'u Rwanda, Charles Onana yabigize iturufu yo kubona amahaho n'amaramuko.

Phil Taylor, nawe ntaho ataniye na mugenzi we Onana, dore ko bombi bavuga ko nta Jenoside yigeze ikorerwa Abatutsi, ko ahubwo 'yahimbwe ikanakwirakwizwa n'ubutegetsi buriho mu Rwanda'.

Muri 2019, igihembo cyitiriwe IVU cyahawe umugome Robin Philpot, umunyamakuru wo muri Canada.

Robin Philpot afite umwihariko wo kwihanukira akavuga ko nta bagore basambanyijwe ku ngufu, nk'intwaro ya Jenoside, akemeza ko ahubwo ' FPR-Inkotanyi yashishikarije Abatutsikazi gushinja ubusambanyi Abahutu biteguraga gushyingiranwa, mu rwego rwo kubahindura ibicibwa'.

Ubu bushinyaguzi abusangiye na mwene nyina John Philpot, wahembwe muw'2022, uyu akaba ari inshuti y'akadasohoka ya Jean-Paul Akayezu, yanabereye umwunganizi mu mategeko.

John Philpot, yahawe igihembo cy'abakataje mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y'amezi make yanditse ku rukuta rwa Facebook rwa Achille Bagosora, umuhungu w'umujenosideri ruharwa Théoneste Bagosora, ati:' Papa wawe yari umugabo nyawe. Njyewe mufata nk'intwari y'Abanyarwanda'!

Muri make rero, izi ni ingero za bamwe mu bashimiwe kuba intarushwa mu gutoneka imitima y'Abanyarwanda, n'abandi bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Turashima byimazeyo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wafashe umwanya wo kwegeranya amakuru kuri bamwe mu batamirijwe ikamba ry'ubugome.

Birumvikana Ingabire Victoire yumva ari ishema kwitirirwa igikorwa nk'iki cy' ubugambanyi. Icyakora akwiye kujya azirikana ko amarira y'abapfakazi n'imfubyi ashinyagurira, atazamugwa amahoro.

Kuri Minisitiri Caroline Désir n'abandi batiza umurindi ibikorwa nk'ibi byo guhonyora amategeko ahana guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, amenye ko amateka yo atibagirwa kandi adahonyorwa uko wishakiye. Amaherezo akubuza amahwemo.

The post Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/akumiro-minisitiri-mu-bubiligi-yitabiriye-umuhango-wo-kwambika-ikamba-abahakana-bakanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akumiro-minisitiri-mu-bubiligi-yitabiriye-umuhango-wo-kwambika-ikamba-abahakana-bakanapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)