Alejandro Garnacho yakiriye ubutumwa bwiza bu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubwirwa ko Alejandro Garnacho azahamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Argentina, ni amakuru yari ategerejwe n'amatsiko menshi, kubera ko umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni, yari yaramubwiye ko azamuhamagara nazamura urwego rw'imikinire.

Lionel Scaloni yasezeranyije Alejandro Garnacho ko azamwifashisha mu mikino ikipe y'igihugu ya Argentina izakinamo ishaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026.

Imikino ikipe y'igihugu ya Argentina yaherukaga gukina, ntabwo Alejandro Garnacho yayitabiriye, kubera urwego rwari ruri hasi. Icyo gihe ni bwo Lionel Scaloni yavuze ko bizamusaba kubanza kuzamura urwego.

Nyuma yo kubona ko Alejandro Garnacho yazamuye urwego, Lionel Scaloni yamaze kumuha ubutumwa ko azamwifashisha mu mikino ikurikira. Lionel Scaloni yagize ati: "Inshuro nyinshi nkunze kubazwa kuri Alejandro Garnacho. Gusa nakunze kubivuga ko azabanza kuzamura urwego rwo gukina.

Ukurikije uko uyu mukinnyi yitwara mu mikino akina, namaze kumwemerera ko mu mikino tuzakurikizaho, azahabwa iminota yo gukina. Kugeza ubu tugomba kumufasha akazaba umukinnyi mwiza, gusa ntabwo nari gukora ikosa ryo kumuhamagara tukajya twirirwa mu ndege tuzenguruka isi, ngo acyure kwicara ku ntebe y'abasimbura".

Nyuma yuko Alejandro Garnacho yakiriye ubwo ubutumwa, ubu agomba kwitegura kuzajya akinana n'abakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi, Julian Alvarez, Lautaro Martinez, Angel di Maria Nicolas Gonzalez, n'abandi.


Lionel Scaloni yasezeranyije Alejandro Garnacho ko azamwifashisha mu mikino ikipe y'igihugu ya Argentina izakinamo ishaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026 


Alejandro Garnacho aritegura gukinana na Lionel Messi, Julian Alvarez n'abandi 


Nyuma yo kuzamura urwego rw'imikinire no gutsinda ibitego bidasanzwe, Alejandro Garnacho yasezeranyijwe kujya mu ikipe y'igihugu ya Argentina 


Alejandro Garnacho yari asanzwe akinira Argentina y'abakiri bato



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140529/alejandro-garnacho-yakiriye-ubutumwa-bwiza-buturutse-muri-argentina-140529.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)