Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy'Amanota 13 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 hakinwe imikino y'umunsi wa 24 wa shampiyona y'u Rwanda, mu mukino wari utegerejwe n'abantu benshi urangiye APR FC itsinze Rayon Sports 2-0.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu, ni umukino watangiye ku isaha ya Saa cyenda aho kuba ku isaha ya Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

Ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC yari yasuye, niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa kane nibwo habonetse igitego. cyayo cya mbere.

Hari kuri Coup Franc yari itewe neza na Ruboneka isanga myugariro Yunusu Nshimiyimana agaruye umupira mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Ndiaye ntiyawugeraho Clement Niyigena awushyira mu nshundura biba kimwe ku busa.

Iki gitego kimwe nicyo cyaherekeje amakipe yombi kugeza ubwo yombi yagiye kuruhuka Ri igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Niyigena Clément.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka mu gice cya Kabiri cy'Umukino, ikipe ya Rayon Sports yatangiye ihanahana neza ndetse igera naho ibona uburyo bwo kubona igitego binyuze kuri Charles Bbaale ariko umunyezamu wa APR FC atabara izamu.

Bigeze ku munota wa 79 w'umukino nibwo ikipe ya APR FC yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Gutsinda kwa APR FC kwatumye iyi kipe igeza amanota 58 aho kuri ubu iri ku mwanya wa mbere w'agateganyo ikaba ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 45.

Usibye uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, dore uko indi mikino y'umunsi wa 24 yagenze:

Amagaju FC 1-1 Bugesera FC

AS Kigali 1-0 Musanze FC

Etincelles FC 3-1 Mukura VS

Etoile de l'Est 1-0 Kiyovu SC

Muhazi United 1-0 Sunrise FC

Imikino izakinwa kuri iki cyumweru:

Police FC vs Gasogi United

Marines FC vs Gorilla FC

The post Amafoto â€" APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy'Amanota 13 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-yatsinze-rayon-sports-2-0-ishyiramo-ikinyuranyo-cyamanota-13/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-apr-fc-yatsinze-rayon-sports-2-0-ishyiramo-ikinyuranyo-cyamanota-13

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)