Amafoto – Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga imikino yo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga Groupe Scolaire Officiel de Butare, ikipe ga Kepler VC ndetse na APR WVC begukanye igikombe cya 2024.

Ni imikino yakinwe uhereye ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe kugeza kuya 3 Werurwe 2024 ikinirwa muri iki kigo cyo mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo.

Hari ku ncuro ya 14 hakinwa imikino yo kwibuka Kayumba wayoboye Indatwa n'Inkwsha nyuma aza kwitaba Imana, aha hakinwe imikino ya Volleyball, BeachVolleyball, Koga ndetse ni gusiganwa ku Magare.

Mu kiciro cy'abagabo muri Volleyball, ikipe ya Kepler VC itozwa na Nyirimana Fidèle yatsinze iya Police VC itozwa na Musoni Fred amaseti atatu kubusa.

Intsinzi y'amaseti atatu ku busa kandi yagaragaye ku mukino wa nyuma wo mu kiciro cy'Abagore, aho APR WVC yatsinze Police WVC 3-0.

Muri iyi mikino kandi Mutabazi Yves ukinira Kepler VC yatowe nk'umukinnyi mwiza muri Volleyball mu kiciro cy'Abagabo naho Mukandayisenga Benitha wa APR WVC yitwara neza mu kiciro cy'Abagore.

Mu cyiro cy'amashuri rusange (Tronc Commun), ikipe ya Groupe Scolaire Officiel de Butare ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Petit Seminaire Virgo Fidelis.

Mu cyiro cy'abato (Juniors), ikipe ya Gisagara volleyball academy ni yo yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS.

Mu bakanyujijeho bazwi nk'aba Veterans ikipe y'Umucyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Ibisi ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino isanzwe ikinwa buri mwaka ni iyo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wagize uruhare mu guteza imbere siporo muri GSOB cyane cyane binyuze muri Volleyball, Padiri Kayumba yitabye Imana mu mwaka wa 2009.

The post Amafoto â€" Kepler VC na APR WVC begukanye igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba wayoboraga GSOB appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-kepler-vc-na-apr-wvc-begukanye-igikombe-cyo-kwibuka-padiri-kayumba-wayoboraga-gsob/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-kepler-vc-na-apr-wvc-begukanye-igikombe-cyo-kwibuka-padiri-kayumba-wayoboraga-gsob

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)