Amafoto – Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk'ikipe yitwaye neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yatsinze ikipe ya Madagascar ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert ndetse na Kapiteni Bizimana Djihad.

Ni umukino watangiye neza ku ruhande rw'u Rwanda kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 28 aribwo u Rwanda rwabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugish Gilbert usanzwe akinira ikipe ya APR FC.

Iki gitego cyafunguye amazamu muri uyu mukino cyaherekeje amakipe yombi kugeza ubwo igice cya mbere cy'umukino cyarangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ayoboye n'igitego kimwe ku busa.

Amakipe yombi avuye kuruhuka umukino wakomeje ukinirwa hagati mu kibuga ariko ntakimwe n'igerageza kureba mu izamu ry'iyindi kugeza ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90 aribwo Kapiteni w'u Rwanda, Djihad Bizimana yatsinze igitego cyashimangiye intsinzi.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rw'u Rwanda bivuze ko mu mikino ibiri Amavubi akiniye muri Madagascar ikuyeyo intsinzi imwe ndetse no kunganya kumwe, kwabayeho mu cyumweru gishize kuwa gatanu, ubwo Amavubi yanganyije na Botswana 0-0.

Usibye uyu mukino wabaye uyu munsi, ikipe ya Botswana yanganyije n'u Burundi 0-0, ibi biza bisanga kandi ko u Burundi bwari bwanganyije na Madagascar 0-0.

Amavubi nk'Ikipe yabaye ikipe nziza y'irushanwa yahembwe n'Ubuyobozi bwa Ruhago n'ubwa Siporo muri rusange muri Madagacar.

The post Amafoto â€" Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk'ikipe yitwaye neza appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-mugisha-gilbert-na-bizimana-djihad-bafashije-amavubi-gutsinda-madagascar-2-0-u-rwanda-ruhembwa-nkikipe-yitwaye-neza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mugisha-gilbert-na-bizimana-djihad-bafashije-amavubi-gutsinda-madagascar-2-0-u-rwanda-ruhembwa-nkikipe-yitwaye-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)