Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024 nibwo i Kigali hasojwe icyumweru cya mbere cy'irushanwa rya Rwanda Challenger ATP 50, ni irushanwa ryitabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu.

ATP Challenger 50 yitabiriwe n'abakinnyi batandukanye bo hirya no hino ku Isi batangiye gukina uhereye kuri uyu wa mbere.

Muri iri rushanwa ryaberaga muri IPRC Kicukiro hakinwa umukino w'umukinnyi umwe umwe ibizwi nka Single, ryegukanwe n'umunya-Polonye Kamil Majchrzak.

Kamil yatwaye iri rushanwa atsinze umunya-Argentine Marco Trungelliti amaseti abiri ku busa 6-4 na 6-4.

Mu isozwa ry'iri rushanwa, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye uyu mukino wa nyuma.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya Rwanda Challenger ATP50, hari uhagarariye umukino wa Tennis ku rwego rw'Isi ndetse na Perezida wa Tennis muri Afurika, Jean Claude Talon.

Usibye aba, hari kandi n'ikirangirire muri uyu mukino wa Tennis ndetse akaba n'umuhanzi mpuzamahanga Joackim Noah ndetse na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa.

Mu bakina ari babiri ibizwi nka Doubles, Max Houkes ari kumwe na Clement Tabour batsinze Pruchya Isarow ari kumwe na Christopher Rungkat.

The post Amafoto â€" Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-ari-kumwe-na-madamu-bitabiriye-isozwa-rya-atp-challenger-50-yatwawe-na-kamil-majchrzak/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-ari-kumwe-na-madamu-bitabiriye-isozwa-rya-atp-challenger-50-yatwawe-na-kamil-majchrzak

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)