Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu saa cyenda ubera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga:
Ndikuriyo Patient
Bizimana Ipthi-Hadji
Dusabe Jean ClaudeÂ
Abdel Matumona WatondaÂ
Tuyishime Emmanuel
Masudi Narcisse
Nkurunziza Seth
Rukundo Abdul Rahman
Ndayishimiye Edouard
Irumva Justin
Malanda Destin Exauce
Abagabo bihindujeÂ
Abakinnyi 11 ba Marine FC FC babanje mu kibuga:
Tuyizere Jean LucÂ
Ishimwe Jean Rene
Mutangana Derrick
Ilunga Ngoyi Alvine
Sibomana Sultan Bobo
Gikamba Ismael
Usabimana Olivier
Byiringiro Gilbert
Raul Vyamungu
Nkundimana
Nzau Mbuangi Ginola
Uyu mukino watangiye utinzeho iminota 5 bitewe n'inshundura zari zagize ikibazo. Ukimara gutangira, Amagaju FC yabonye kufura yari iteretse ahantu heza ku ikosa Byiringiro Gilbert yarakoreye Irumva Justin, yatewe neza na Rukundo Abdourahman iragenda ijya mu nshundura umunyezamu wa Marine FC Tuyizere Jean Luc ntiyamenya uko byagenze igitego kiba kirabonetse.
Nyuma yuko Marine FC itsinzwe ku munota wa mbere yahise itangira gushaka uko yakwishyura igerageza kurema uburyo imbere y'izamu gusa umukinnyi wayo unyura ku ruhande rw'ibumoso,Olivier Usabimana akabupfusha ubusa.
Ku munota wa 32 Â myugariro wa Marine FC, Ilunga Ngoyi Alvine yagoganye na Malanda Destin w'Amagaju FC yikubita hasi arababara cyane bituma ahita asimbuzwa Hirwa Jean De Dieu.
Binyuze ku bakinnyi barimo Kapiteni wayo Masudi Narcisse Amagaju FC yakomeje gukina neza binashoboka ko yabona igitego cya 2, ku munota wa 33 Amagaju FC yongeye kubona  kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Rukundo Abdourman aba ari nawe wongera kuyitera ariko rutahizamu Vyamungu arataba akura umupira mu izamu akoreshe umutwe.
Igice cya mbere cyarangiye Amagaju FC ikiyoboye n'igitego 1-0. Mu gice cya kabiri Marine FC yaje ikora impinduka mu kibuga, Nzau Mbwangi ava mu kibuga hajyamo Amadou Kada Moussa inatsa umuriro imbere y'izamu abakinnyi nka Vyamungu barekura amashoti ariko ntaboneze mu izamu.
Ku munota 60 Amagaju FC nayo yakije umuriro imbere y'izamu Irumva Justin na Rukundo Abdourahman barekura amashoti aremereye gusa ntiyajya mu izamu neza.
Umutoza w'Amagaju FC, Niyongabo Amaris yaje gukora impinduka mu kibuga ku munota wa 70 havamo Irumva Justin na Ndayishimiye Eduard hajyamo Niyitegeka Omar na Iradukunda Daniel. Umukino ugiye kurangira Marine FC yabonye kufura izamurwa na Gikamba Ismail maze Vyamungu ashyiraho umutwe ariko umunyezamu w'Amagaju FC ahita awufata.
Umukino warangiye Amagaju FC atsinze igitego 1-0 bituma ihita ijya ku mwanya wa 6 n'amanota 35 mu gihe Marine FC yo iri kumwanya wa 11 n'amanota 28.
Imikino ya shampiyona yo ku munsi wa 25 irakomeza gukinwa mu mpera z'iki Cyumweru, ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu Mukura VS ikina na Rayon Sports, Gorilla FC na Police FC, Kiyovu Sports na Musanze FC mu gihe mu Cyumweru APR FC izakina na Muhazi United, Sunrise FC na AS Kigali ndetse na Bugesera FC na Etincelles FC.
Nyura hano urebe igitego cyiza Amagaju FC yatsinze
Â
Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibugaÂ
Abakinnyi 11 ba Marine FC babanje mu kibugaÂ