Amajonjora ya Rwanda Gospel Stars Live agiye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ijonjora ryo muri Musanze rizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, ahitwa kuri Isonga Center guhera saa yine z'amanywa. Aya majonjora yubakiye ku gukangurira urubyiruko kugaragaza impano zabo mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro w'ejo hazaza (Manifest your Talent for a better Future).

Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, Nzizera Aimable yabwiye InyaRwanda ko amajonjora ya mbere bakoreye i Rusizi tariki 27 Gashyantare 2024, yabasigiye ishusho y'uko hari impano nyinshi zo gushyigikirwa no gushorwamo ubushobozi.

Yavuze ko ibi biri mu mpamvu zatumye Akanama Nkemurampaka gahitamo abanyempano barindwi bakomeza mu kindi cyiciro, aho guhitamo batatu nk'uko byari biteganyijwe.

Yagize ati 'Ishusho twasigaranye ni uko ubona ko impano ari nyinshi kandi ubona ko hari ikibazo kuko ziba zihari ariko zitazwi. Kuko urumva twagiye dushaka guhitamo abantu batatu mu Karere ka Rusizi ariko birangira duhisemo abanyempano barindwi.'

Akomeza ati 'Ishusho rero twasiganye ni uko impano ari nyinshi mu gihugu kandi zikeneye abantu bo kuzitaho kugirango buri wese azishyigikire no kugirango bazizamure n'abo bantu bazifite babashe kumenyekana.'

Uwamahoro Jeannette [Nimero 31], Ntaganda Chandelier [Nimero 07], Mungwariho Jean Nepomuscene [Nimero 26], Ishimwe Rehema [Nimero 09], Hirwa Eric [Nimero 34], Uwimbabazi Clementine [Nimero 22] ndetse na Mugisha Cyiza [Nimero 32] nibo banyempano batangajwe batsinze i Rusizi, bategereje kuzahatana mu kindi cyiciro.

Akanama Nkemurampaka kari kwifashishwa kuri iyi nshuro kagizwe na Karangwa Mike wagiye wifashishwa mu marushanwa anyuranye, Nelson Mucyo, umunyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye ndetse n'umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Ruth Kavutse Iracyadukunda.

Ingengabihe y'aya majonjora yerekana ko nyuma yo guhitamo abanyempano mu Karere ka Musanze, tariki 30 Werurwe 2024 bazakomereza mu Karere ka Rubavu.

Aya majonjora azakomeza tariki 20 Mata 2024, mu Karere ka Huye, tariki 4 Gicurasi 2024 amajonjora azabera Karere ka Rwamagana n'aho tariki 18 Gicurasi 2024 amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali.

Mu Ntara n'Umujyi wa Kigali hazatoranywa abanyempano 18 bazahatana mu cyiciro cya 'Pre-Selection' kizasiga hamenyekanye abanyempano 10.

Aba 10 bazahabwa amahugurwa, hanyuma bitegure guhatana mu cyiciro cya nyuma ari nabwo hazamenyekana batatu ba mbere.

Hazifashishwa Akanama Nkemurampaka mu byiciro byose, kandi hazanitabazwa amatora yo kuri Internet no kuri SMS mu rwego rwo guhitamo umunyempano ubikwiye.

Uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni 3 Frw na Kontaro yo gukorana na Rwanda Gospel Stars Live mu gihe cy'umwaka umwe. Uwa kabiri azahembwa Miliyoni 2 Frw naho uwa Gatatu azahembwa Miliyoni 1 Frw. Nyuma hazategurwa igitaramo gikomeye kizashyira akadomo kuri iri rushanwa.

Ku wa 9 Nzeri 2023, nibwo abari batsindiye ibihembo mu 2022 babishyikirijwe, ni nyuma y'umwaka n'igice wari ushize babitegereje, ubuyobozi bubabwira ko bazabihabwa.

Umuhanzi wa mbere mu batsindiye ibihembo ni Israel Mbonyi, yahawe ibahasha ya Miliyoni 7Frw, anahabwa igikombe n'icyemezo cy'ishimwe nk'uwegukanye 'Rwanda Gospel Stars Live' Season 1.

Uwa kabiri yabaye Aline Gahongayire, ahembwa Miliyoni ebyiri z'Amafaranga y'u Rwanda (2,000,000Frw).

Itsinda rya Gisubizo Ministries ryabaye irya Gatatu bahembwe Miliyoni 1 Frw n'aho Rata Jah NayChah wabaye uwa kane ahabwa ibihumbi 500Frw.

 Â Ã‚ 

Uwamahoro Jeannette [Nimero 31]

Ntaganda Chandelier [Nimero 07]
Mungwariho Jean Nepomuscene [Nimero 26]

Ishimwe Rehema [Nimero 09]

Hirwa Eric [Nimero 34]


Uwimbabazi Clementine [Nimero 22]


Mugisha Cyiza [Nimero 32] Â 


Abanyempano barindwi batsinze mu Karere ka Musanze


Abagize Akanama Nkemurampaka-Uhereye ibumoso- Nelson Mucyo, Ruth Kavutse ndetse na Mike Karangwa


Rwanda Gospel Stars Live igiye gukomereza mu Karere ka Musanze

REBA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UMWE MU BANYEMPANO BITABIRIYE IRI RUSHANWA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140681/amajonjora-ya-rwanda-gospel-stars-live-agiye-gukomereza-i-musanze-140681.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)