Amarangamutima y'umunyamakuru Rugaju Reagan nyuma yo kwesa umuhigo (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'Imikino mu Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan yashimiye Imana nyuma yo kuzuza abantu ibihumbi 100 biyandikishije (Subscribers) kujya bakurikira ibiganiro bye umunsi ku munsi ku muyoboro wa YouTube yise "Rugaju Reagan Sports".

Uyu muyoboro we wa "Rugaju Reagan Sports" akaba awunyuzaho amakuru ya Siporo yuje ubusesenguzi umunsi ku munsi.

Ageze kuri aka gahigo ko kuzuza ibihumbi 100 by'abayindikishije gukurikira ibiganiro bye nyuma y'amezi 9 akoze ikiganiro cya mbere, amaze gushyiraho ibiganiro 197.

Reagan wamaze gushyikirizwa igikombe na YouTube, yavuze ko kuba agejeje abantu ibihumbi 100 atari uko arimwiza cyangwa umuhanga kurusha abandi ahubwo byose ni Imana.

Ati "kuba nujuje ibihumbi 100, hari benshi batangiye mbere yanjye banakomeye ariko muri icyo gihe gito ntibihite binakunda, si uko ndi mwiza cyangwa ndi umuhanga kurusha abandi, ni ubuntu bw'Imana."

Yakomeje ashimira buri muntu wese wagize uruhare mu kuba yujuje ibihumbi 100 uyu munsi aho ari na we munyamakuru wa mbere wa Siporo wujuje ibihumbi 100 kuri YouTube nk'umunyamakuru atari igitangazamakuru.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umunyamakuru-rugaju-reagan-nyuma-yo-kwesa-umuhigo-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)