Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere, nibwo ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi yerekeje i Antananarivo aho igiye gukina imikino ibiri ya gicuti izahuriramo na Madagascar na Botswana.
Iyii kipe y'Igihugu yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa Saba n'igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 19 abandi bakaba bgomba gusanga ikipe muri Madagascar, yari imaze iminsi 10 ikorera imyitozo mu karere ka Bugesera ndetse n'umujyi wa Kigali.
Mu ntangiro z'iyi myitozo, umutoza w'ikipe y'igihugu Frank Sprittler yari yahamagaye abakinnyi 38 barimo 14 bakina hanze.
Abakinnyi 19 ni bo bahagurutse mu Rwanda, aho biteganyijwe ko abarimo Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Byiringiro Lague, Hakim Sahabo, Imanishimwe Emmanuel na Wenseens Maxime biteganyijwe ko bazahurira na bo i Antananarivo.
Mu bakinnyi batahyanye n'Amavubi bagizwe na Sibomana Patrick usanzwe ukinira Gor Mahia FC yo muri Kenya, Niyomugabo Claude na Ruboneka Bosco ba APR FC, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wa Police FC, Bugingo Hakim wa Rayon Sports na Iradukunda Siméon wa Gorilla FC.
Hari kandi Niyibizi Ramadhan na Kwitonda Alain 'Bacca' bakinira APR FC, Kanamugire Roger na Nsabimana Aimable ba Rayon Sports ndetse na Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC.
Biteganyijwe ko U Rwanda ruzakina imikino ibiri ya gicuri aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe izakina na Madagascar naho kuya 25 Werurwe 2024 izakine na Bostwana, nyuma y'iyo mikino ikaba izahita igaruka mu Rwanda.
The post Amavubi yahagurukanye abakinnyi 19 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti appeared first on RUSHYASHYA.