Amavubi yandagarije Madagascar mu kwaha kw'Af... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino watangiye ku isaha ya 15:00 PM ya Kigali, Amavubi akaba ariyo yari yakiriye n'ubwo Madagascar yari murugo. Umukino watangiye u Rwanda rufite igihunga, aho umukinnyi Manzi Thierry na Mutsinze Ange bakoze amakosa aganisha ku gitego nyuma yaho bose bashakaga gucenga abakinnyi ba Madagascar bikarangira bawubatse.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Frank yari yakoze impinduka aho mu izamu Maxime yari yasimbuye Ntwari Fiacre, ndetse Hakim Sahabo yinjira mu kibuga.

Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu Kibuga

Wenssens Maxime

Imanishimwe Emmanuel

Manzi Thierry

Mutsinzi Ange

Omborenga Fitina

Bizimana Djihad

Rubanguka Steve

Muhire Kevin

Mugisha Gilbert

Nshuti Innocent

Sahabo Hakim

Ku munota wa 30 nibwo u Rwanda rwafunguye amazamu ku mupira Muhire Kevin yatereye ahagana ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri, usanga Mugisha Gilbert yawukurikiye neza, ahita awufunga areba uko umunyezamu ahagaze, atereka umupira mu rucundura.

Igice cya mbere cyarangiye ntazindi mpinduka zibaye amakipe yombi ajya kuruhuka u Rwanda ruyoboye n'igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya mbere, u Rwanda na Madagascar bateye koroneri imwe, u Rwanda rwaraririye inshuro 5 mu gihe Madagascar yabikoze inshuro 3 Madagascar yakoze amakosa 8 mu gihe u Rwanda rwakoze amakosa 4.

Mu gice cya kabiri amakipe yagarukanye abakinnyi yari afite, ndetse ubona ko umutoza w'amavubi atari yiteye gukora impinduka cyane kuko yari yatangiye kubara amanota 3 ndetse no kuyarwanirira. Nyuma y'iminota mike Frank utoza Amavubi yaje gukora impinduka, biramahire Abby yinjira mu kibuga.

Imanishimwe Emmanuel umukino ugitangira yagize ikibazo cy'imvune ariko arakomeza umukino arawusoza 

Umutoza yakomeje gukora impinduka buhoro buhoro nkaho yashyizemo Gitego Arthur kugera kuri Hakizimana Muhadjri nawe wasimbuye bwa nyuma havuyemo Sahabo Hakim.

Nyuma y'iminota mike gusa Hakizimana Muhadjri yinjiye mu kibuga, Bizimana Djihad yaje gufata umwanzuro ari inyuma y'urubuga rw'amahina areba uko umunyezamu wa Madagascar ahagaze, arekura ishoti rikomeye ririhukira mu shundura, u Rwanda ruba rubonye igitego cya kabiri.

Umusifuzi yongejeho iminota 4 ntiyagira impinduka itanga, umukino urangira ari ibitego 2 by'amavubi ku busa bwa Madagascar. U Rwanda rwahise rusoza imikino rwari rufite aho rwatahanye amanota 4 kuri 6 kuko bari banganyije na Botswana ubusa ku busa.


Maxime umukino we wa mbere akiniye ikipe y'igihugu Amavubi, awushoje afite amanota 3 ndetse atinjijwe igitego 

Bizimana Djihad watsinze igitego cya kabiri, yongeye kwerekana ko ari umukinnyi mwiza u Rwanda rufite

Manzi Thierry yatangiye umukino ahuzagurika, gusa yaje kwinjira mu mukino bigenda neza 

Mugisha Gilbert mu mikino 5 aheruka gukinira amavubi, afitemo ibitego 3 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141234/amavubi-yandagarije-madagascar-mu-kwaha-kwafurika-ataha-kigabo-amafoto-141234.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)