Angelica yashyize hanze indirimbo nshya irata... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2021, Umuhanzikazi Niyigena Angelique ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere by'umwihariko ikoze mu njyana gakondo cyane ko ariyo yakuze akunze ndetse akayikomeza nyuma yuko asanze ashobora kuyibyaza umusaruro ikagirira abantu benshi akamaro.

Kuva mu mwaka wa 2021, ntabwo Angelica yigeze acika intege mu gukora umuziki by'umwihariko uri mu njyana gakondo n'ubwo abantu benshi cyane bakunze gushamadukira ibigezweho bakirengagiza umuco wabo cyangwa bakawugenera umwanya muto cyane.

Kuri ubu, Niyigena Angelique ukataje mu bikorwa by'umuziki yamaze gushyira hanze indirimbo yise "U Rwanda" akaba yayikoze mu rwego rwo kugaragaza aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe abatutsi ndetse hakangirika n'ibikorwa remezo byinshi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Angelica yagize ati "indirimbo "U Rwanda" muri macye, ivuga ku byiza by'u rwanda aho u rwanda rugeze rwiyubaka, iterambere , amahoro n'ibindi byiza byose dukesha ubuyobozi bwiza."

Akomeza agira ati "Yashibutse cyane ku myaka 30 ishize, aho u rwanda ruri none nyuma y'amateka mabi rwanyuzemo ya Genocide yakorewe abatutsi, aho rugeze ubu n'amahanga akaba atangara."

N'ubwo Angelica atari ashikamye mu muziki mu myaka itambutse, yatangaje ko kuri ubu aribwo agiye gukora cyane dore ko mu myaka yatambutse yagiye ahura na bimwe mu bibazo birimo amikoro asabwa kugira ngo indirimbo isohoke haba mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho.


Angelique yashyize hanze indirimbo nshya yise "u Rwanda"


Angelica yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2021

Reba amashusho y'indirimbo "U Rwanda" y'umuahnzikazi Angelica

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140759/angelica-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-irata-ibyiza-byu-rwanda-video-140759.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)