APR BBC ikomeje kwitwara neza, Patriots BBC ikora mu jisho REG BBC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona ya Basketball yari yakomeje mu ijoro ryakeye, APR BBC yatsinze K Titans ni mu gihe umukino wari utegerejwe na benshi, Patriots BBC yitwaye neza imbere ya REG BBC.

Hakinwaga umunsi wa 15 w'igice kibanza cya shampiyona ya Basketball mu bagabo aho habaye imikino 2 yose yabereye muri LDK.

Habanje umukino wo APR BBC yatsinzemo K Titans amanota 92-71. Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yatangiye nabi itsindwa agace ka mbere amanota 20-13.

Yagarutse mu gace ka kabiri imeze nk'intare yakomeretse, ibifashijwemo n'abakinnyi nka Adonis Filer na Ntore Habimana igatsinda 37-13 bajya kuruhuka APR iri imbere n'amanota 50-33.

Agace ka gatatu amakipe yombi yanganyije amanota 23-23 ni mu gihe agace ka nyuma APR BBC yagatsinze 19-15.

Adonis Filer wa APR ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze 37 akurikirwa na Mbaki Jordan wa K Titans watsinze 25.

APR BBC yatsinze K Titans

Hahise hakurikiyeho umukino karundura wari utegerejwe n'abantu benshi muri LDK, wo REG BBC yatsinzwemo na Patariots BBC amanota 73-67.

Patriots BBC ibifashijwemo n'abakinnyi ba yo nka Kamilindi Olivier, Hagumintwari Steven ndetse na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne batsinze agace ka mbere ku manota 22-15.

Ibifashijwemo n'abarimo Mukengerwa Benjamin wari umeze neza, REG BBC yatsinze agace ka kabiri ku manota 19-16. Bagiye kuruhuka Patriots iri imbere n'amanota 38-34.

Ibintu byakomereye mu gace ka gatatu aho abakinnyi nka William Kiah bongeye kugora REG birangira bagatsinze 21-14. Patriots BBC ntiyorohewe n'agace ka nyuma kuko REG yayishyize ku gitutu gikomeye maze amanota 7 bari bashyizemo mu gace ka 3 bakuramo 5 kuko karangiye ari 19-14.

William Kiah wa Patriots BBC wakinnye iminota yose uko 40 ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 20.

REG BBC ntiyahiriwe n'umukino wa Patriots BBC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-bbc-ikomeje-kwitwara-neza-patriots-bbc-ikora-mu-jisho-reg-bbc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)