Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement abona gutwara shampiyona ariko badatsinze Rayon Sports byaba ari nk'igihombo bagize.
Ni nyuma y'imyitozo ibanziriza iya nyuma itegura umukino wa Rayon Sports wo ku wa Gatandatu, APR FC yakoze kuri uyu Kane.
Yabereye i Shyorongi kuri Stade i Kirenga aho isanzwe ikorera imyitozo, abakinnyi bakaba hahise bajya no mu mwiherero utegura uyu mukino.
Abakinnyi ba APR FC bose bakaba bahari uretse umunya-Cameroun, Apam Assongue Bemol na Nsengiyumva Ir'shad bafite ikibazo cy'imvune.
Niyigena Clement akaba yavuze ko nk'abakinnyi bagomba gukora ibishoboka byose bagatsinda uyu mukino.
Ati "nk'abakinnyi tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo turebe ko twabona intsinzi."
Yakomeje avuga ko hari abafana bafata gutsinda Rayon Sports nk'igikombe rero kutayitsinda byaba ari igihombo muri uyu mwaka w'imikino.
Ati "byaba ari nk'igihombo kubera ko rimwe na rimwe gutsinda Rayon Sports hari abafana babifata nk'igikombe cya bo."
Yavuze ko kandi gutsindwa uyu mukino inshuro nyinshi nk'abakinnyi na bo akazi ka bo kaba karimo kwangirika, rero bakaba bagomba kuwutsinda bakiyunga n'abafana.
Umufaransa utoza APR FC Thierry Froger yavuze ko biteguye neza kandi bashaka kuzatsinda uyu mukino bakinnye neza, bahe ibyishimo abafana kuko ari cyo kiba cyabazanye kuri Stade.
Uzaba ari umukino wa 3 uhuza aya makipe Thierry Froger agiye gutoza, ibiri ya mbere ntabwo byamugendekeye neza kuko umwe yarawutsinzwe undi arawunganya.
Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 saa 15h00' kuri Kigali Pelé Stadium. Amakipe yombi agiye guhura APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 55 irusha Rayon Sports ya kabiri bagiye guhura amanota 10.
Aya makipe yombi agiye guhura umukino wa 5 APR FC itabasha gutsinda Rayon Sports. Mu mikino 4 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo 3 banganya umukino umwe.