APR FC, Rayon Sports na Etoile de l'Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'Amaguru yakomezaga hakinwa umunsi wa 23, ni umunsi waranzwe no kwitwara neza kwa APR FC na Rayon Sports zikomeje gushaka igikombe.

Duhereye ku mukino wabaye ku munsi wo ku wa Gatanu, ikipe ya Kiyovu Sports yararanye intsinzi nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC igitego ibitego bibiri kuri kimwe.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC, ni ibitego byatsinzwe na Ndizeye Eric na Alfred Leku, kuri Police FC yo igitego kimwe cyatsinzwe na Djibrine Akuki.

Uyu mukino wakinwe ku isaha ya Saa kumi n'Ebyiri, wakinwe ukirikira uwo ikipe ya AS Kigali itsindirwa mu rugo n'ikipe ya Etoile de l'Est 1-0 cyatsinzwe na Gabriel Gosdpower.

Kuwa Gatandatu, ikipe ya Gorilla FC yangayije n'Amagaju kimwe kuri kimwe, Mukura Itsindira Bugesera iwayo 2-0 naho Musanze itsinda Muhazi United 1-0.

Ubwo undi mukino wabaye wahuje ikipe ya APR FC yatsindiye Etincelles FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sharafeldin Ali Shaiboub.

Kuri iki cyumweru, Gasogi United yatsinze Marines FC 2-0 byatsinzwe na Kabanda Serge ndetse na Rugangazi Prosper.

Rayon Sports i Nyagatare ikaba yarahatsindiye Sunrise FC ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Tuyisenge Arsène.

Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports byatumye n'ubundi iguma ku mwanya wa kabiri n'amanota 45 naho APR FC yo kuri ubu ifite amanota 52.

Uku gutsinda kw'aya makipe yombi kandi kurazamura ihatana hagati y'aya makipe yombi kuko kuri uyu wa Gatandatu w'iki cyumweru dutangire aya makiipe akazahura ku munsi wa 24.

The post APR FC, Rayon Sports na Etoile de l'Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-rayon-sports-na-etoile-de-lest-mu-makipe-yitwaye-neza-police-na-as-kigali-zitsindwa-ku-munsi-wa-23-pnl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-rayon-sports-na-etoile-de-lest-mu-makipe-yitwaye-neza-police-na-as-kigali-zitsindwa-ku-munsi-wa-23-pnl

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)