APR FC yatsinze Etoile del'Est irusha Rayon Sports amanota 10 mbere yo gucakirana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yatsinze Etoile del'Est igitego kimwe ku busa cya Kategaya Elie ikomeza gushimangira umwanya wa mbere irusha Rayon Sports izakurikizaho amanota 10.

APR FC yari yakiriye Etoile del'Est mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 18 kitakiniwe igihe.

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger warimo witegura umukino wa Rayon Sports mu mpera z'iki cyumweru, yari yaruhukije abakinnyi bamwe ka bamwe aho yari yahaye umwanya abakinnyi nka Kategaya, Ndikumana Danny na Rwabuhihi Aime Placide bari bamaze iminsi badakina.

Ku munota wa 23, Kategaya Elie yatsindiye APR FC igitego cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri cy'umukino, APR FC yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi nka Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye. Umukino warangiye ari 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino w'ikirarane, APR FC ni iya mbere n'amanota 55, ikaba irusha Rayon Sports amanota 10 kuko yo ifite 45.

Kategaya (ibumoso) na Danny Ndikumana (iburyo) bishimira igitego cyahesheje intsinzi APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-etoile-del-est-irusha-rayon-sports-amanota-10-mbere-yo-gucakirana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)